Yanditswe Jun, 05 2019 15:06 PM | 12,946 Views
Abarezi bigisha abana b’incuke mu bigo mbonezamikuririre ndetse n’amarerero mu turere twa Rubavu na Nyabihu barasaba leta kubongerera agahimbaza musyi bahabwa n’ababyeyi kugira ngo barusheho kunoza umurimo wabo.
Abajyanama b'ubuzima n'Ababyeyi bo mu turere twa Rubavu na Nyabihu, bafite abana barererwa mu bigo mbonezamikurire n'amarerero bavuga ko abarezi birirwana n'abana babo, bafite uruhare runini mu kubatoza uburere bwiza,no kubarinda ibibazo by'imirire mibi.
Abarezi bahorana n'aba bana b'incuke umunsi ku munsi, ndetse n'abayobozi bashinzwe guhuza ibikorwa muri aya marerero bavuga ko hakwiye kugira igikorwa na leta, nabo bagahabwa amafaranga yunganira agahimbaza musyi bahabwa n'ababyeyi kandi bakongererwa n'amahugurwa.
Ubuyobozi bw'inzego zibanze buvuga ko aba barezi bigisha mu mashuri y'incuke bakora imirimo y'ubwitange ku buryo bitakoroha kubabonera umushahara,gusa ngo ababyeyi bagomba kugira uruhare mu mibereho y'abana babo kuri ibi bigo, kandi bakitabira gutanga umusanzu utuma aba barezi barushaho gukora akazi kabo neza.
Mu Rwanda hari amarerero asaga 4200 amenshi ni ay'abikorera, n'ayabafatanyabikorwa ba leta,uburere buyatangirwamo bugamije gufasha umwana gukanguka mu bwonko ndetse akaba agira n'uruhare rwo gufasha leta kurwanya imirire mibi n'igwingira mu bana ndetse no gutanga uburere bwiza mu muryango .
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru