AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abarezi bigisha abana b’incuke barasaba leta kubongerera agahimbaza musyi

Yanditswe Jun, 05 2019 15:06 PM | 12,946 Views



Abarezi bigisha abana b’incuke mu bigo mbonezamikuririre ndetse n’amarerero mu turere twa Rubavu na Nyabihu barasaba  leta kubongerera agahimbaza musyi bahabwa n’ababyeyi kugira ngo barusheho kunoza umurimo wabo.

Abajyanama b'ubuzima n'Ababyeyi bo mu turere twa Rubavu na Nyabihu, bafite abana barererwa mu bigo mbonezamikurire n'amarerero bavuga ko abarezi birirwana n'abana babo, bafite uruhare runini mu kubatoza uburere bwiza,no kubarinda ibibazo by'imirire mibi.

Abarezi bahorana n'aba bana b'incuke umunsi ku munsi, ndetse n'abayobozi bashinzwe guhuza ibikorwa muri aya marerero bavuga ko hakwiye kugira igikorwa na leta, nabo bagahabwa amafaranga yunganira agahimbaza musyi bahabwa n'ababyeyi kandi bakongererwa n'amahugurwa.

Ubuyobozi bw'inzego zibanze buvuga ko aba barezi bigisha mu mashuri y'incuke bakora imirimo y'ubwitange ku buryo bitakoroha kubabonera umushahara,gusa ngo ababyeyi bagomba kugira uruhare mu mibereho y'abana babo kuri ibi bigo, kandi bakitabira gutanga umusanzu utuma aba barezi barushaho gukora akazi kabo neza.

Mu Rwanda hari amarerero asaga 4200 amenshi ni ay'abikorera, n'ayabafatanyabikorwa ba leta,uburere buyatangirwamo bugamije gufasha umwana gukanguka mu bwonko ndetse akaba agira n'uruhare rwo gufasha leta kurwanya imirire mibi n'igwingira mu bana ndetse no gutanga uburere bwiza mu muryango .




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage