AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Abarenga miliyoni 1,5 bagiye gukingirwa COVID19

Yanditswe Jan, 15 2022 18:20 PM | 3,423 Views



Minisiteri y'Ubuzima yavuze ko Abanyarwanda barenga miliyoni n'igice baraba bangiwe Covid19 mu byumweru bibiri biri imbere.

Kuri uyu wa Gatandatu mu Rwanda hatangiye ubukangurambaga bugamije gufasha abaturage batarafata inkingo kuzifata kuko ibikorwa byo kuzitanga byabegerejwe.

Aba baturage barimo abo RBA yasanze ku ma site atandukanye baje gufata urukingo rwa Covid19. Bavuga ko kwitabira gufata inkingo zirimo n'urwo gushimangira, bibongerera ubudahangarwa kuri iki cyorezo, ariko banakomeza gushyira mu bikorwa ingamba zashyizweho mu kwirinda.

Mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, Umumyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima Dr Mpunga Tharcisse yasobanuye ko gahunda yo gukomeza gutanga urukingo mu buryo bwuzuye ikomeje hirya no hino mu gihugu, bityo abatarikingiza bakaba bagomba kwihutira kurufata kuko ibikorwa byo kurutanga byabegerejwe.

Minisiteri y'ubuzima inavuga ko imibare y'abandura iki cyorezo muri iki cyumweru kigana ku musozo igenda igabanuka ugereranije n'ibyumweru bibiri byacyibanjirije.

Dr Mpunga Tharcisse avuga ko ari amakuru meza yafasha no mu bindi byemezo byafatwa.

Yagize ati  ''Kuva mu kwezi kwa gatatu k'umwaka ushize wa 2021,u Rwanda rumaze kwakira inkingo zigera muri miliyoni 23, izisaga miliyoni 14 zamaze gukoreswa ku baturage, barimo abasaga miliyoni eshashatu bamaze gufata dose ebyiri z'urukingo n'abandi bagera hari muri miliyoni umunani bamaze gufata dose ya mbere."


Jean Paul MANIRAHO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira