Yanditswe Jan, 06 2022 16:38 PM | 9,174 Views
Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) kivuga ko kuri ubu hari abantu
barenga ibihumbi 10 barwariye covid 19 mu ngo.
Iki kigo kirakangurira abantu kwirinda kudohoka ku ngamba zijyanye no gufata inkingo za Covid 19 kuko kutabikora ngo byatuma imibare y'abarwara bakaremba n'abahitanwa na Covid 19 yarushaho kwiyongera.
Niyonsenga Rachel,umuforomo ku kigo nderabuzima cya Gikondo mu Karere ka Kicukiro akora muri serivisi yakira abarwayi bivuza bataha,aho abakoramo baba bafite ibyago byinshi byo kwandura Covid 19 bitewe no guhura n'abantu benshi.
Ni umwe mu bahawe ku ikubitiro inkingo za Covid 19,ibintu avuga ko byamurinze kuremba nyuma yo kurwara iyo virusi inshuro 2.
Yagize ati «Mu buryo narwayemo,ntago nigeze ndemba kubera ko nari narikingije,inkingo mbona zarangiriye akamaro nkurikije uko abandi numvise bagiye barwara, cyangwa se abo mbona abaza batugana bayirwaye, ibimenyetso baba bafite barembye, jye ntabwo nigeze mbigira,nagiye mu kato, nirinda kwanduza abandi cyangwa gukomeza gukwirakwiza virusi mu bandi. »
Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) kivuga ko ntawe ukwiye kudohoka ku ngamba zo kwirinda Covid 19 kuko byagaragaye ko n'abayirwaye bongera bakayirwara nkuko umuyobozi w'ishami ryo kurinda no gukumira indwara muri RBC, Dr.Albert Tuyishime yabitangaje.
Ati « Ubushakashatsi nta gihe buravuga ko uwarwaye covid atakongera kuyirwara, uwayirwaye,ashobora kuyirwara yayikira,nyuma y'ibyumweru 2 cyangwa 3 yahura na yo akongera akayirwara gutyo gutyo. Mu bantu tubona banduye coronavirus harimo abayanduye birenze inshuro 1 cyangwa inshuro 3, turabafite. »
Kuri ubu abantu barenga ibihumbi 10 barwariye Covid 19 mu ngo hirya no hino mu gihugu. Aba bahwanye na 98% by'abafite iyo virus kuri ubu. Dr.Albert Tuyishime avuga ko bakwiye kwirinda kwanduza abandi.
Yagize ati “Umuntu iyo yipimishije agasanga ayifite kandi akaba atari umuntu ugomba kujya mu bitaro,agomba kujya mu rugo akishyira mu kato,tukamukurikirana,ubundi kugeza uyu munsi tuvuga ko agomba kuguma mu kato kugeza ku minsi 10,iyo minsi 10 yashira ni bwo tumubwira ko ashobora kujya ku kigo nderabuzima kimwegereye agakoresha ikindi kizami, tukareba ko ya virusi yamushizemo,ababirengaho ku munsi 2 cyangwa wa 3 cyangwa wa 4,ntabwo ari byo,binyuranije n'amabwiriza,aba arimo yongera ibyago byo kwanduza abandi,twifuza gukurikirana umuntu agakira nta bandi yanduje iyo virusi.”
RBC ivuga kandi ko zimwe mu mpamvu zikomeje gutuma imibare y'abandura Covid 19 irushaho kuzamuka ari viruis yo mu bwoko bwa omicron yandura mu buryo bworoshye ndetse n'abantu badohoka ku mabwiriza arebana no kwirinda icyo cyorezo bikorohera virusi kuva ku muntu umwe ijya ku wundi.
Bikomeje gutyo,Dr.Albert avuga ko ibintu byarushaho gukomera.
Ati “Iyo abantu bandura ari benshi n'abaremba bariyongera byanze bikunze,niba wagiraga abarwayi 13 ukabonamo 1 uremba,nugira abarwayi 1000 uzaba wongera ibyago byo kugira benshi bashobora kuba baremba. Ubutumwa mpa umuntu uwo ari we wese ari utarafata urukingo, ari utarafata urwa 2 cyangwa urwa 3 ni uko urukingo ari yo ntwaro dufite kugeza ubu yadufasha gutsinda byimbitse iyi virusi. Icyo nababwira ni ukwihutira kurufata kugira ngo batibuza amahirwe.”
RBC ivuga kandi ko umaze gukira covid 19, ategereza iminsi 30 mbere yo gufata urukingo rwa covid 19.
Mu rwego rwo kurushaho kwita ku barwayi ba Covid19 bakenera kujya mu bitaro, kuri ubu ibitaro by'uturere twose two mu gihugu byateguye ibitanda biri hagagati ya 15 na 20 bishyirwaho by'umwihariko abarwayi ba Covid 19.
Carine UMUTONI
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru