AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Abarenga 7000 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID19 mu ijoro ry'ubunani

Yanditswe Jan, 01 2022 18:54 PM | 42,531 Views



Polisi y' u Rwanda yafashe abantu  7062 barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 mu ijoro ry' ubunani, barimo 102 bafatiwe mu kabari kamwe mu Murenge wa Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

Muri Rlrusange ariko polisi ikavuga ko umutekano wari wifashe neza muri ibi byiminsi mikuru.

Muri stade ya Nyamirambo mu gitondo cy' ubunani ni ho Polisi yerekaniye abantu 102 bafatiwe mu kabari kamwe  gaherereye i Nyamirambo.

Polisi y ivuga ko bari bikingiranye mu kabari, ubundi katemerewe kwakira abarenze 50, kandi bakaba bafatiwemo ahagana saa saba z' ijoro.

Abafashwe baimo abasanzwe bazwi mu myidagadugo nka film  n'umuziki bavuga ko bababajwe no gutangira umwaka bari mu bihano ku bwo kurenga ku mabwiriza kandi bakabisabira Imbabazi.

By'umwihariko, mu Murenge wa Nyamirambo  hafunzwe utubari 5 twarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid19.

Ahereye kuri ibi, Umunyamabanga nshingwabikorwa w' uyu murenge Uwera Claudine asaba abafite utubari kwirinda kurenga ku mabwiriza ahubwo bakarushaho gutanga umusanzu wabo mu guhangana niki cyorezo.

Muri rusange Polisi ivuga ko umutekano wagenze neza mu gihugu hose muri iri joro ry' ubunani no muri iyi minsi mikuru ya Noheli n' ubunani. Nubwo hari ibyagaragaye  birimo abantu bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda covid19 n' impanuka 4 zirimo 2 zikomeye zagaragaye mu ijoro ry' ubunani hirya no hino mu gihugu.

Polisi ivuga ko mu bafashwe iri joro barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid 19,  bagera ku bihumbi 7062 mu gihugu hose, 500 muri bo bafatiwe mu tubari.


Fiston Felix HABINEZA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira