Yanditswe Jan, 01 2022 18:54 PM | 42,531 Views
Polisi y' u Rwanda yafashe abantu 7062 barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 mu ijoro ry' ubunani, barimo 102 bafatiwe mu kabari kamwe mu Murenge wa Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.
Muri Rlrusange ariko polisi ikavuga ko umutekano wari wifashe neza muri ibi byiminsi mikuru.
Muri stade ya Nyamirambo mu gitondo cy' ubunani ni ho Polisi yerekaniye abantu 102 bafatiwe mu kabari kamwe gaherereye i Nyamirambo.
Polisi y ivuga ko bari bikingiranye mu kabari, ubundi katemerewe kwakira abarenze 50, kandi bakaba bafatiwemo ahagana saa saba z' ijoro.
Abafashwe baimo abasanzwe bazwi mu myidagadugo nka film n'umuziki bavuga ko bababajwe no gutangira umwaka bari mu bihano ku bwo kurenga ku mabwiriza kandi bakabisabira Imbabazi.
By'umwihariko, mu Murenge wa Nyamirambo hafunzwe utubari 5 twarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid19.
Ahereye kuri ibi, Umunyamabanga nshingwabikorwa w' uyu murenge Uwera Claudine asaba abafite utubari kwirinda kurenga ku mabwiriza ahubwo bakarushaho gutanga umusanzu wabo mu guhangana niki cyorezo.
Muri rusange Polisi ivuga ko umutekano wagenze neza mu gihugu hose muri iri joro ry' ubunani no muri iyi minsi mikuru ya Noheli n' ubunani. Nubwo hari ibyagaragaye birimo abantu bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda covid19 n' impanuka 4 zirimo 2 zikomeye zagaragaye mu ijoro ry' ubunani hirya no hino mu gihugu.
Polisi ivuga ko mu bafashwe iri joro barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid 19, bagera ku bihumbi 7062 mu gihugu hose, 500 muri bo bafatiwe mu tubari.
Fiston Felix HABINEZA
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru