AGEZWEHO

  • Amerika yakebuwe ku kwinangira gukoresha imvugo nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...
  • RIB yafunze abantu 39 bakurikiranweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside – Soma inkuru...

Abarenga 600 biga muri IPRC Kigali bamaze amezi 5 FARG itabaha buruse

Yanditswe Aug, 09 2019 09:53 AM | 11,594 Views



Abanyeshuri barenga 600 biga mu Ishuri Rikuru ry'Imyuga n'Ubumenyi Ngiro (IPRC-KIGALI) bafashwa n’Ikigega cya Leta kigenewe gutera inkunga abacitse ku icumu batishoboye (FARG) baravuga ko bamaze amezi atanu badahabwa amafaranga yo kubafasha azwi nka buruse. Gusa FARG kirizeza ko bitarenze icyumweru gitaha bazaba bayabonye.

Abanyeshuri bafashwa na FARG bavuga ko baba bagenewe amafaranga ibihumbi 35 buri kwezi yo kubafasha kugira ngo imyigire yabo igenda neza.

Gusa ubu hari abanyeshuri 625 biga muri IPRC afashwa n'iki kigega bavuga ko baheruka amafaranga bagenerwa mu kwezi kwa 2 k'uyu mwaka.

Kuva mu kwezi kwa 5 babwirwa ko bagiye kuyabona ariko ngo amaso yaheze mu kirere, bakemeza ko bigira ingaruka ku mibereho yabo.

Uwintije Oscar yagize ati “Ushobora guhura n'ikibazo cyo kubura isabune kandi nta wundi mubyeyi wagana ugasanga ugiye mu bitekerezo byinshi rimwe na rimwe ukibaza uti wenda iyo biba bimeze gutya ugsanga ni ibibazo kuko nta wundi mubyeyi uba ufite.”

Kayiranga Patrice we yunze mu rya mugenzi we agira ati “Iyo mbogamizi irahari yaba abana bari mu buzima bwo hanze, mu nzu babamo bashobora kubasohora, uburyo bwo kurya buragoye, gufotoza note zo kwigiraho, iyo ni imbogamizi.”

Kabatesi Donatha avuga ko nk’umwana w’umukobwa ubuzima bwo kutabona ayo mafaranga ku gihe buba bukomeye cyane.

Ati “Imbogamizi ziba zihari ku mwana w';umukobwa hari ibibazo aba agomba gukemura iyo buruse itabonekeye igihe ashobora gushaka ubundi buryo bwo kubonamo amafaranga butari bwiza.”

Uwamahoro Nadine avuga ko iyo ayo mafaranga ataje binagira ingaruka ku myigire yabo.

Ati “Iyo udafite amafaranga ibintu byose birangirika cyane ko abenshi baba bategereje iyo buruse kuko iyo ije hari ibintu umunyeshuri akemura mu buzima bwa buri munsi, iyo itinze kuza hari ibintu byinshi byangirika, haba mu buryo bwo kurya, mu buryo bw'imyigire.”

Umuhuzabikorwa w'Umuryango w'abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi AERG, muri IPRC Kigali, Niyomukiza Jean Paul avuga ko uyu muryango udahwema gukora ubuvugizi ku kibazo cy'aba banyeshuri ariko ikibazo ntigikemuke.

Yagize ati “Umunsi nyirizina ntabwo uvugwa ntabwo uzwi, ariko mu mivuganire nakira igisubizo ko biri mu nzira yo gukemuka, birashoboka ko byakemuka nonaha cyangwa se byatindaho bikaba ejo.”

Umuyobozi Mukuru wa FARG, Ruberangeyo Theophile avuga ko iki kibazo cyatewe no kuba ingengo y'imari itarahuye n'ibikorwa byari biteganyijwe gukorwa, gusa ngo iki kibazo kirakemuka bitarenze mu cyumweru gitaha.

Ati “Uko gutinda, ikibazo turakizi, twanaganiriye nabo mbere y'uko umwaka w'ingengo y'imari urangira mu kwezi kwa 6 twarababwiye duti nimwihangane nta mafaranga dufite, amafaranga dufite yatubanye macye, twagejeje dosiye muri MINECOFIN nayo ireba ko ibyangombwa byose byuzuye ibitari byuzuye turabyuzuza, bibaye amahire reka tubabwire ko amafaranga yanyu yishyuwe ejo cyangwa ejo bundi yarabonetse, igisigaye ni uko ikigo kiyabona noneho kikayabagezaho mu cyumweru gitaha bazaba babonye amafaranga yabo.”

Ikigega FARG kivuga ko mu ngengo y'imari y'umwaka kiba gifite miliyari 32, muri zo hafi kimwe cya gatatu gishyirwa muri gahunda z'uburezi.

Inkuru mu mashusho


KWIZERA John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakiriye Minisitiri w'Ibikorwaremezo m

Guverineri Mugabowagahunde yasabye Abayisilamu gukomeza kwitabira ibikorwa byo #