Yanditswe May, 17 2022 19:56 PM | 135,952 Views
Abarangije amasomo y'ubukerarugendo muri Cornell University ishami ry'u Rwanda, baravuga ko amasomo bize azabafasha gutanga serivise nziza ku babagana, ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere cyo gisanga aya ari amahirwe agiye kubyazwa umusaruro mu kubaka urwego rw'ubukerarugendo.
Benshi mu barangije amasomo muri Crnell University bari basanzwe bakora akazi ko kwakira abagana amahoteri n'ama resitora hirya no hino mu gihugu, aba bavuga ko amasomo bize azatuma barushaho kunoza umurimo wo kwakira ababagana.
Umuyobozi ushinzwe amasomo muri Cornell University, Prof Alex Susskind avuga ko bashimishwa no gutanga amasomo nk'aya ashobora kugirira abayahawe akamaro ndetse n'urwego rw'ubukerarugendo muri rusange.
"Dushimishwa cyane no gutanga
amahugurwa nk'aya kuko atuma abantu bagera ku rundi rwego, uretse kandi no
kugirira umumaro abayahawe, afasha n'imiryango yabo akanazamura urwego rw'ubukerarugendo kandi
ibyo ni ingenzi."
Umuyobozi w'agateganyo w'ishami ry'ubukerarugendo muri RDB, Ariella Kageruka agaragaza amahirwe ari mu bukerarugendo, akavuga ko kugira ngo agerweho ari uko abafite aho bahurira nabwo bahabwa amahugurwa ahagije kugira ngo babashe kuyabyaza umusaruro.
Cornell University ifite icyicaro muri leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikaba yaratangiye gukorera mu Rwanda kuva mu mwaka 2019 aho abasaga 1200 aribo bamaze guhabwa amasomo yibanda ku y'ubukerarugendo aho atangwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Mbabazi Dorothy
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru