Abapolisi b'u Rwanda 143 basimbuwe mu butumwa bw’amahoro muri Sudan y’Epfo

AGEZWEHO

  • Imishinga 4 y’urubyiruko igiye guhabwa igishoro cya miliyoni 10 Frw – Soma inkuru...
  • Suede yahaye u Rwanda inkunga ya Miliyari 8 Frw – Soma inkuru...

Abapolisi b'u Rwanda 143 basimbuwe mu butumwa bw’amahoro muri Sudan y’Epfo

Yanditswe Nov, 07 2021 19:46 PM | 51,809 Views



Kuri iki cyumweru, habayeho gusimburana kw’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudan y’Epfo.

Itsinda ry'abapolisi 143 bayobowe na SSP Gaston Nsanzimana nibo bagarutse bavuye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y'Epfo, aho bari bamaze umwaka.

Bakigera ku kibuga cy'indege i Kanombe bakurikije ingamba zose zashyizweho zo kwirinda Koronavirusi.

Ababasimbuye bagize irindi tsinda ry'abapolisi bahagurutse i Kigali muri iki gitondo, bo bayobowe na SSP Marie Grace Uwimana berekeza muri Sudani y'Epfo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri iki gihugu.

CP George Rumanzi wari uhagarariye ubuyobozi bwa Polisi mu kwakira aba bapolisi, yabashimiye ubunyamwuga bagaragaje mu kuzuza inshingano zabo baba abambasaderi beza b'igihugu.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Imishinga 4 y’urubyiruko igiye guhabwa igishoro cya miliyoni 10 Frw

Suede yahaye u Rwanda inkunga ya Miliyari 8 Frw

Perezida Kagame yageze i Dar es Salaam muri Tanzania

U Rwanda n'u Bushinwa byasinyanye amasezerano akuraho gusoresha kabiri ibi

Urukiko rw'ikirenga rurasaba abaturage kudatanga ruswa kugirango babone ser

Dr Nsanzimana uyobora RBC yahagaritswe