Yanditswe Nov, 20 2021 20:35 PM | 37,577 Views
Kuri uyu wa Gatandatu abapolisi bato basaga 2300 basoje amasomo yo ku rwego rw’ibanze abinjiza muri polisi y’u Rwanda.
Basabwe kurangwa n’ubunyamwuga mu kazi kandi bakirinda ibyaha birimo na ruswa.
Aba bapolisi bato ni icyiciro cya 17. Bari bamaze umwaka bahabwa amasomo y’ibanze abinjiza muri Polisi y’u Rwanda.
Bavuga ko ubumenyi bahawe bwatumye bahinduka mu myumvire n'imyifatire, bakaba bafite intego yo kubaka u Rwanda no kubungabunga umutekano w’abarutuye.
Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwagaragaje ko kuba aba bapolisi bato barangije amasomo n’ibizamini bahawe bakabitsinda, n’impanuro bahawe ari impamba ikomeye mu kazi binjiyemo.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Dr Ugirashebuja Emmanuel na we yasabye aba bapolisi kurangwa n'imikorere mizima.
Ati "Polisi y'u Rwanda yahagurukiye gukumira no kurwanya ibyaha bikomeye nka ruswa n'ibyaha bifitanye isano na yo,ihohoterwa ryo mu ngo,n'irishingiye ku gitsina, iterabwoba, impanuka zo mu mihanda n'ibindi..,muri uru rugamba umupolisi wese agomba kumva ko izi nshingano zimureba. Ibi ntibyagerwaho hatabayeho imikoranire myiza hagati yanyu n'abaturage,ni muri uru rwego nsaba abapolisi b'u Rwanda kuba intangarugero mu kubahiriza amategeko no gushyikigira gahunda za Leta buri wese aho akorera kugira ngo n'abaturage babigire umuco wo gushyira mu bikorwa ibyo amategeko ateganya."
Aba bapolisi basoje amasomo yo ku rwego rw’ibanze ni 2319 barimo abagabo 1869 n’abagore 450. Mu batangiye bose aya masomo, abatararyangije ni 57 kubera impamvu zitandukanye zirimo uburwayi n’i myitwarire mibi.
Jean Paul TURATSINZE
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru