Yanditswe Jul, 07 2021 13:32 PM | 79,616 Views
Abapolisi
30 baturutse mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, abo mu
ishami rishinzwe guherekeza abanyacyubahiro n’abo mu ishami rishinzwe
ikinyabupfura, batangiye bari mu mahugurwa azamara ibyumweru bitatu, abongerera
ubumenyi mu gukoresha za moto zifashishwa mu gucunga umutekano mu muhanda.
Aya mahugurwa arabera i Gishali mu ishuli rya polisi abaye ku nshuro ya Gatatu ku bufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani, andi mahugurwa yabanjirije aya yabereye i Mayange mu Karere ka Bugesera andi abera mu Mujyi wa Kigali.
Aya mahugurwa yateguwe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye na Polisi yo mu gihugu cy’Ubutaliyani, abahugurwa barimo guhugurirwa ibijyanye no gutwara moto ugendera ku muvuduko mwinshi, kugabanya umuvuduko, gufata feri byihuse, uburyo wakoresha mu gihe moto iguye, n’uburyo wagenzura ikinyabiziga cyangwa wagishaka ukakigeraho mu buryo bwihuse.
Atangiza aya mahugurwa, CP Niyonshuti yashimangiye
ko Polisi y’u Rwanda ishyira imbere kubaka ubushobozi bw’abapolisi no
kubahugura neza kuko ari kimwe mu bisabwa kugira ngo impanuka zo mu muhanda
zikumirwe.
Brig. General Stefano Dragani, uhagarariye
Polisi y’Ubutaliyani mu Rwanda yavuze ko aya mahugurwa agamije kongerera
ubushobozi abapolisi b'u Rwanda mu kazi kabo ndetse akaba anakubiye mu
masezerano y'ubufatanye ari hagati ya Polisi z'ibihugu byombi.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru