Yanditswe Sep, 30 2021 19:34 PM | 31,630 Views
Bamwe mu babuze ababo bitewe n'amakosa bavuga ko ari uburangare bw'abaganga, abandi bikabaviramo ubumuga bwa burundu, barifuza ko bahabwa ubutabera ariko hakagira n'ingamba zifatwa kugira ngo ayo makosa akumirwe.
Hashize umunsi umwe gusa Aimé Sylvain Uwiringiyimana ashyinguye uruhinja rwe yari ategereje mu gihe cy'amezi 9 yose kandi icyo gihe cyose we n'umugore we, abaganga bababwiraga ko umwana ameze neza.
Ku wa 5 ushize ni bwo umugore we yagiye mu bitaro kubyara, gusa nyuma y'amasaha 24 umugore we ari mu maboko y'abaganga yaje kubwirwa ko umwana yapfuye.
Uyu mugabo avuga ko yifuza guhabwa ubutabera kubera amakosa yagize ingaruka ku mugore we, kuko ngo anakemanga uburyo yabazwemo.
Umuyobozi w'Inama Nkuru y'abaganga n'abavuzi b'amenyo, Dr.Albert Nzayisenga avuga ko uwarenganyijwe hari inzira ikibazo cye kinyuzwamo ku buryo arenganurwa, uwakoze amakosa akabihanirwa.
Ku bufatanye n'iyi nama nkuru y'abaganga n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha , abaganga 40 bahawe ubumenyi bw'uburyo bakora iperereza ku makosa akorwa n'abaganga bikaviramo umurwayi urupfu n'izindi ngaruka zirimo n'ubumuga bwa burundu.
Bamwe muri bo bavuga ko biteguye kurenganura umurwayi n'umuganga igihe hagaragaye ikibazo.
Inama nkuru y'abaganga y'abaganga rigaragaza ko serivisi y'ababyeyi ari yo iza ku isonga mu kugira amakosa menshi ahakorerwa kuko mu birego 177 birimo gukurikiranwa, ibigera kuri 82 ni ibyo muri iyi serivisi, bingana na 44%. Serivisi y'abana ifite 16%, indwara zisanzwe 5%, amakosa mu iterwa ry'ibinya akagira 3% by'amakosa yose yagiye akorwa.
Bosco KWIZERA
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru