AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Ababuze ababo bavuga ko byaturutse ku makosa y'abaganga barifuza ubutabera

Yanditswe Sep, 30 2021 19:34 PM | 31,630 Views



Bamwe mu babuze ababo bitewe n'amakosa bavuga ko ari uburangare bw'abaganga, abandi bikabaviramo ubumuga bwa burundu, barifuza ko bahabwa ubutabera ariko hakagira n'ingamba zifatwa kugira ngo ayo makosa akumirwe.

Hashize umunsi umwe gusa Aimé Sylvain Uwiringiyimana ashyinguye uruhinja rwe yari ategereje mu gihe cy'amezi 9 yose kandi icyo gihe cyose we n'umugore we, abaganga bababwiraga ko umwana ameze neza.

Ku wa 5 ushize ni bwo umugore we yagiye mu bitaro kubyara, gusa nyuma y'amasaha 24 umugore we ari mu maboko y'abaganga yaje kubwirwa ko umwana yapfuye.

Uyu mugabo avuga ko yifuza guhabwa ubutabera kubera amakosa yagize ingaruka ku mugore we, kuko ngo anakemanga uburyo yabazwemo. 

Umuyobozi w'Inama Nkuru y'abaganga n'abavuzi b'amenyo, Dr.Albert Nzayisenga avuga ko uwarenganyijwe hari inzira ikibazo cye kinyuzwamo ku buryo arenganurwa, uwakoze amakosa akabihanirwa.

Ku bufatanye n'iyi nama nkuru y'abaganga n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha , abaganga 40 bahawe ubumenyi bw'uburyo bakora iperereza ku makosa akorwa n'abaganga bikaviramo umurwayi urupfu n'izindi ngaruka zirimo n'ubumuga bwa burundu.

Bamwe muri bo bavuga ko biteguye kurenganura umurwayi n'umuganga igihe hagaragaye ikibazo.

Inama nkuru y'abaganga y'abaganga rigaragaza ko serivisi y'ababyeyi ari yo iza ku isonga mu kugira amakosa menshi ahakorerwa kuko mu birego 177 birimo gukurikiranwa, ibigera kuri 82 ni ibyo muri iyi serivisi, bingana na 44%. Serivisi y'abana ifite 16%, indwara zisanzwe 5%, amakosa mu iterwa ry'ibinya akagira 3% by'amakosa yose yagiye akorwa.


  Bosco KWIZERA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura