Yanditswe Jul, 21 2020 08:48 AM | 51,281 Views
Inzego zibishinzwe ziratangaza ko abatwara
abantu n’ibintu ku magare baratangaza ko aba nabo bashobora kwemererwa
gusubukura imirimo yabo ariko kandi ibi bikazashingira ku mabwiriza . Ni mugihe abakoraga uyu
murimo bo bakomeje gutaka inzara batewe no kuba batagikora.
Nyuma ya gahunda ya guma imirimo imwe n'imwe yongeye gukorwa uko bisanzwe irimo n'iyo gutwara abagenzi haba kuri moto ndetse no mu modoka. Kugeza ubu ariko abatwara abagenzi ku magare bazwi nk'abanyonzi bavuga ko batazi icyo batekerezwaho.
Barasaba ko ikibazo cyabo cyakwigwaho bagasubira mu muganda dore ko ngo biteguye no gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda COVID19.
Iki kibazo kiri mu byagarutsweho mu kiganiro cyahuje inzego zitandukanye n'abanyamakuru kuri uyu wa Mbere, aho Minisitiri w'Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yavuze ko abanyonzi bemerewe gukora ariko bubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID19.
Gusa Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera na we wari uri muri iki kiganirip, yavuze ko mbere y'uko abanyonzi bongera kwemererwa gutwara abagenzi hari amabwiriza agomba kubanza kubashyirirwaho nk'uko byagenze kuri moto.
Mu Mujyi wa Kigali habarirwa abanyonzi basaga 3000, bakaba batwara abantu n'ibintu.
MBABAZI Dorothy
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru