Yanditswe Jan, 09 2022 15:51 PM | 11,264 Views
Icyiciro cya
mbere cy’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye cyerekeje ku bigo, iki ni igikorwa ababyeyi
bavuga ko cyateguwe neza hirindwa ko abana bakwandura Covid19.
Kuri Sitade ya
Kigali i Nyamirambo, niho abanyeshuri baje gufata imodoka zibageza mu bigo
bigamo, bakaba bagiye gutangira igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri 2021/2022.
Aba banyeshuri
bagiye gusubukura amasomo yabo mu gihe n'ubundi imibare y'ubwandu bwa Covid19 ikomeje kwiyongera, abana barimo kujya ku mashuri bakaba bavuga ko bazi uburemere
bw'iki cyorezo bityo mu ngamba bajyanye hakaba harimo gushyira umuhate ku masomo yabo ariko banazirikana
kwirinda icyorezo.
Uwitwa Gasore Orion yagize ati "Njyanye gahunda yo kwiga cyane nkatsinda, ariko nzitwararika nkaraba intoki kenshi nk'igihe ngiye gukoresha ikayi y'undi."
Mulisa Eustache wiga kuri HPV Gatagara we ati "Nikingije urukingo wa Mbere wa Covid19 mu gihembw gishize, urwa kabiri narwo narwikingije ejo bundi rero urumva ko nabizirikanye ariko nzakomeza njye nkurikiza ingamba nko guhana intera n'ibindi."
Kuba igikorwa cyo kujyana abanyeshuri ku mashuri gisigaye gikorwa mu buryo bwihariye aho abana batageda mu modoka zimwe n'abandi bagenzi, ni ibintu ababyeyi bashima kuko uko bikorwa ubu, bitanga umutekano ku mwana ugereranyije n'uko byakorwaga mbere.
Hagati aho ku masaha y'igicamunsi bamwe mu banyehsuri batangiye kugera ku mashuri, abarengeje imyaka 12 berekanaga ko bamaze gufata urukingo rwa Covid19, bamwe mu bayobozi b'ibigo bakaba bavuze ko imyiteguro yarangiye ubu batangiye kwakira abanyeshuri.
Umuyobozi ushinzwe ubugenzuzi bw'amashuri mu kigo gishinzwe ibizamini n'ubugenzuzi bw'amashuri, Kavutse Vienney yibukije ababyeyi kujya baherekeza abana cyangwa bakabohereza aho bafatira imodoka hakiri kare, kugira ngo abana bagerere ku ishuri igihe.
Yagize ati "Ababyeyi turabasaba ko bakohereza abana hakiri
bakurikiza gahunda twatanze, bakajya babohereza hakiri kare byibura saa tatu ku buryo umunyeshuri agera
ku ishuri hakiri kare ntitugire abo turarana hano babuze uko bagenda."
Kuri iki cyumweru abanyeshuri batangiye kujya ku ishuri ni abiga mu turere twa Huye na Gisagara mu Majyepfo, Musanze mu Majyaruguru, Nyamasheke na Rusizi mu Ntara y'Uburengerazuba, ndetse n'Uturere twa Gatsibo na Nyagatare mu Burasirazuba.
Kuri uyu wa Mbere, hazagenda abiga mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru mu Majyepfo, Rulindo na Gakenke mu Majyaruguru, Karongi na Rutsiro mu Burengerazuba ndetse n'abiga mu turere twa Rwamagana na Kayoza mu Burasirazuba.
Fiston Felix Habineza
Abasirikare ni abenegihugu nk’abandi ntibakwiye guhezwa mu bigiteza imbere- Gen Kazura
May 20, 2022
Soma inkuru
U Bubiligi bwahaye u Rwanda inkunga ya Miliyari 18 Frw yo guteza imbere abagore n'urubyiruko
May 20, 2022
Soma inkuru
Abanyeshuri b'abanyamahanga biga muri UNILAK baravuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabera iso ...
May 20, 2022
Soma inkuru
Dr Biruta yagiranye ibiganiro n’abayobozi mu Bwongereza barimo uw’Ubutabera
May 20, 2022
Soma inkuru
Abatuye muri Nyabihu baravuga ko batishimiye umuvuduko bariho mu kugabanya igwingira mu bana
May 20, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rurateganya gukoresha miliyari 4,650 muri 2022/2023
May 19, 2022
Soma inkuru