Yanditswe Jun, 18 2021 17:35 PM | 151,415 Views
Abanyeshuri 599 bize muri Kaminuza ya KIM, barasaba gukurwa
mu gihirahiro kuko ngo basoje amasomo muri 2019 ariko bakaba batarabona
impamyabumenyi zabo.
Gusa Kaminuza bigagamo ivuga ko ibibazo by'uburiganya mu bijyanye no kubona amanota bikekwa ko byakozwe n'abanyeshuri, birimo gukrikiranwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB aribyo byadindije iki gikorwa.
Aba banyeshuri bavuga ko muri Nzeri 2019 bari bamaze gusoza amasomo yose, batangira kwitegura gahunda zo kubona impamyabumenyi zabo muri Werurwe 2020.
Umunyeshuri witwa Maniriho Pontien wahasoje yagize ati “Twasoje amasomo mu 2019 ariko kugeza iyi saha ntituzi niba tuzambara cyangwa tutazambara, twarasoje kuko dufite ibihamya ko twasoje, ni ukuvuga impapuro za Kaminuza zibigaragaza, gusa kugeza iyi saha iyo tubajije ikigo kivuga ko dutegereza.
Cyubahiro Aimable we yagize ati “Niba wararangije mu 2019 ukageza mu 2022 utarambara urumva biraba bitwaye indi myaka itatu, iyo mu rugo batubajije impamyabumenyi kuko baduhaye amafaranga tubura igisubizo, ku buryo bashobora kuzaza kureba niba amafaranga twarayariye.””
Aba banyeshuri bavuga ko kuba batabona impamyabumenyi zabo, bibagiraho ingaruka iyo bagiye ku isoko ry'umurimo.
Ubuyobozi bw'iyi Kaminuza buvuga ko icyorezo cya covi-19 cyakomye mu nkokora ibikorwa by’iyi kaminuza, cyane mu gihe yateguraga ibijyanye no gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri bari barangije.
Ubwo izindi kaminuza zafunguraga imiryango mu mpera z'umwaka ushize, iyi kaminuza yo yafunze imiryango kubera ihungabana ry'ubukungu rishingiye ku myenda yari ifite.
Ibintu byaje gusubira irudubi ku banyeshuri bari bategereje impamyabumenyi ubwo muri Werurwe uyu mwaka, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha rwatangiraga iperereza ku byaha by'uburiganya bushingiye ku kugura amanota, bivugwa ko byakozwe kugirango abanyeshuri bajye ku rutonde rw’abagombaga kubona impamyabumenyi.
Gusa, Kayisengerwa Rachel uhagarariye Kaminuza ya KIM avuga ko mu minsi ya vuba hazatangazwa igihe abanyeshuri bazabonera impamyabumenyi zabo n'ubwo atari bose kuko hari abagikorwaho iperereza.
Yagize ati “Ntabwo iperereza rirarangira, hari abanyeshuri bagikoraho iperereza bakeka ko bashobora kuba barakoze ibintu bitari byiza mu bijyanye no kubona amanota yabo, iperereza nirirangira bazatumenyesha uko bimeze ariko bitabujije abanyeshuri badafite ikibazo kuba bakwemererwa guhabwa aimpamyabumenyi zabo.”
“Hari abanyeshuri batazabona impamyabumenyi zabo cyangwa se bazazibona nyuma iperereza rirangiye nibasanga nta kibazo bafite, kugeza uyu minsi ibintu byose bimaze kujya ku mu rongo, ibyo twagombaga gutegura twarabiteguye ibyagiye muri RIB byavuyeyo raporo barayiduhaye, ubu ikibazo cyarakemutse ku buryo mu minsi ya vuba tuza kubatangariza itariki yo kwambara kwabo.”
Iyi kaminuza yahagaritse ibikorwa byo gutanga uburezi mu kwezi kwa 10 umwaka ushize, bitewe n'ibibazo by'amikoro, ubu iracyashakisha abakiriya bashobora kuyigura.
Kwizera John Patrick
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru