Yanditswe Oct, 22 2021 18:50 PM | 90,718 Views
Abanyeshuri biga mu Ishuri rikuru rya INES Ruhengeri ubwo bamurikaga imishinga-ngiro bavoma mu bumenyi b'ikoranabuhanga bigishijwe, batangaje ko imishinga yabo iri mu cyerekezo igihugu kiyemeje kandi bizeye neza ko izunganira leta muri gahunda yo guhanga udushya n’imirimo mishya.
Bimwe mu bikoresho aba banyeshuri bakoze, harimo umwe wakoze igikoresho kibikwamo imyanda gikoresha ikoranabuhanga, undi akora ibikomoka kuri Peterori yifashishije amacupa ya Plastic akura hirya no hino aho aba yajugunywe.
Padiri Dr Hagenimana Fabien, umuyobozi mukuru wa Ines
Ruhengeri avuga ko "Career
Day" ari umunsi w'ingenzi kuko uhuza abanyeshuri ari nabo ba nyiri
imishinga n’abafatanyabikorwa
batandukanye kenshi baba bafite n'amikoro, bityo bigatanga icyizere ko iyo mishinga yaterwa inkunga
n'abikorera.
Ibyo aba banyeshuri bifuza bisubizwa na Guverineri w’intara y’amajyaruguru Nyirarugero Dancille, avuga ko iyi mishinga bagiye kuyikorera ubuvugizi ikabyarira inyungu abaturage .
Muri INES Ruhengeri, gahunda yo kumurika ibikorwa (Career Day) iba buri mwaka uhereye 2014 uretse umwaka ushize kubera Covid-19.
Ni igikorwa kigamije kwerekana imishinga myiza ikeneye abafatanyabikorwa.
Ally Muhirwa
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru