AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abanyeshuri biga kuri AIPER Nyandungu bahangayikishijwe no kuba iryo shuri rigiye gufunga burundu

Yanditswe Jun, 30 2021 17:28 PM | 48,699 Views



Abanyeshuri n’ababyeyi barereraga mu ishuri rya AIPER Nyandungu mu Mujyi wa Kigali, baravuga ko bahangayikishijwe no kuba iryo shuri ryabatunguye rikavuga ko rigiye gufunga burundu nyamara hari umwenda bashaka ko ribanza kubishyura.

Ni mu rwunge rw'amashuri rwa AIPER Nyandungu [Associatoion Islamique Pour La Promotion de l'education] ahazwi nko kwa Hadji.

Kuri uyu wa gatatu abanyeshuri bigabije ibiro by'ubuyobozi bw'iryo shuri bishyuza amafaranga bavuga ko ari hagati yibihumbi 20 na 40, bavuga ko bishyuye mu bihe bitandukanye ngo bazabashe gukora ibijyanye n'amasomo asaba ko bayashyira mu ngiro.

Bavuga kandi ko hari n’amafaranga y'ingendo shuri hirya no hino mu gihugu bagombaga gukora.

Bavuga ko ikigo cyatangaje ko ku tariki 30 Nyakanga uyu mwaka, kizafunga imirimo yacyo burundu.

Ni mu gihe kandi guhera kuri uyu wa 4 amashuri yose aba afunze mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid19. Abanyeshuri bavuga ko kuri uyu wa gatatu ari wo munsi bari basigaranye wo kwishyuza amafaranga yabo.

Umwe mu babyeyi barerera muri iri shuri, Alphonse Kubwimana, nawe yemeza ko nk'ababyeyi batunguwe no kumva ko iryo shuri rigiye gufunga bakibaza aho bazerekeza abana babo.

Umuyobozi w'iri shuri rya AIPER Nyandungu, Dushimiyimana Jean Damascene we avuga ko nta mafaranga ikigo kigomba guha abanyeshuri kuko ayo batanze yose akubiye muri minerval kandi ko hari ibindi bigo bashakiye abo banyeshuri bizabakira.

Uhagarariye iryo shuri mu rwego rw'amategeko, Rwagasana Saidi uzwi ku izina rya Hadji avuga ko impamvu yo kurifunga zishingiye ku kibazo cy’amikoro make ndetse n'imyenda ribereyemo amabanki n'abakozi. Nawe ashimangira ko nta mafzranga bafitiye abanyeshuri.

Urwunge rw'amashuri rwa AIPER Nyandungu ryari rifite abanyeshuri bagera kuri 600.


Bienvenue Redemptus




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama