AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abanyeshuri basoza amashuri abanza hafi ibihumbi 230 batangiye ibizamini bya Leta - AMAFOTO

Yanditswe Jul, 18 2022 10:41 AM | 56,188 Views



Abanyeshuri 229,859 bazindukiye mu bizamini bisoza amashuri abanza, aba banyeshuri bavuga ko biteguye neza ibi bizamini kuko bakoze bizamini by'isuzuma bihagije ku buryo buteguye gutsinda ibizamini.

Minisitiri w'uburezi Dr Uwamariya Valentine ni we watangije ibi bizamini mu Karere ka Rwamagana ku rwunge rw'amashuri rwa Nyagasambu ahakoreye abanyeshuri 633.

Ikizamini cy'imibare ku ikubitiro nicyo abanyeshuri basoza amashuri abanza bahereyeho.

Byari biteganyijwe ko abanyeshuri 229859 ari bo bakora ibisamini bisoza amashuri abanza mu gihugu hose, aba barimo abakobwa 126,342 n'abahungu 103,517 aba bose bakoze baturutse mu mashuri 3,556 bakorera kuri centre z'ibizami 1,095.

Minisitiri w'Uburezi Dr Uwamariya Valentine avuga ko imyiteguro y'ibizamini yagenze neza muri rusange kuko abanyeshuri babonye umwanya uhagije wo kwiga bitandukanye n'umwaka ushize aho icyorezo cya COVID-19 cyari kigifite ubukana bikagira ingaruka ku myigire y'abanyeshuri.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/u2TwMGCDuGA" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage