Yanditswe Jan, 12 2022 18:15 PM | 8,378 Views
Akarere ka Huye gafatanyije n'inzego z'ubuzima ndetse n'abanyeshuri biga ubuganga muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye, batangiye ibikorwa byo gukingira abanyeshuri Covid19 ku bigo bitandukanye bigaho.
aba banyeshuli barishimira iki gikorwa kuko bibafasha kubona inkingo badataye amasomo yabo.
Hamwe muho RBA yageze ni ku kigo cya GS Kabuye giherereye mu Murenge wa Maraba, aho abanyeshuli bishimiye iki gikorwa cyabegerejwe kuko ngo bitasaba gutakaza amasomo yabo.
Umuyobozi w'iki kigo, Théophile Ntigura asobanura ko kuba bahawe itsinda rinini ribafasha gukingira, byatumye umubare w'abanyeshuri basaga 800 bagombaga guhabwa inkingo bazibona kandi mu gihe gito.
Umuyobozi w'ikigo nderabuzima cya Maraba, Habumugisha Faustin avuga ko kuba bafatanyije n'inzego zitandukanye byatumye babasha gukingira abanyeshuri benshi, kuko bitahungabanyije imitangire ya serivisi kwa muganga ku bandi barwayi.
Umuyobozi w'akarere Ka Huye wungirije ishinzwe imibereho myiza y'abaturage, Kankesha Annociate aravuga ko nubwo akarere ka Huye ari kamwe mu turere dufite ibigo byinshi by'amashuri, hari icyizere ko iki gikorwa kizihutishwa.
Aba banyeshuri bakingiwe ni abafite imyaka 12 kuzamura, bakaba abenshi bahawe urukingo rwa 2, gusa bake bacikanywe batabonye urwa mbere nabo baruhawe, mu gihe abarezi bo bahawe urukingo rwa 3 rwo gushimangira.
RRA yakusanyije imisoro ingana na miliyali 1907.1 Frw mu mwaka wa 2021-2022
Jul 01, 2022
Soma inkuru
Abanyapolitiki barahamagarira Abanyarwanda gukomera ku bumwe bwabo
Jul 01, 2022
Soma inkuru
Bamwe mu rubyiruko baragira inama bagenzi babo kudashishikarira kwirukira mu Burayi na Amerika
Jul 01, 2022
Soma inkuru
Abikorera muri Musanze biyemeje gukomeza kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Jul 01, 2022
Soma inkuru
Iburasirazuba: Abikorera boroje inka imiryango 109 y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Jun 29, 2022
Soma inkuru
Umujyi wa Kigali wasabwe gukemura ikibazo cy’abaturage basiragira ku byangombwa byo kubaka
Jun 29, 2022
Soma inkuru