AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abanyeshuri basaga ibihumbi 38 muri Huye batangiye guhabwa urukingo rwa kabiri ku bigo byabo

Yanditswe Jan, 12 2022 18:15 PM | 9,554 Views



Akarere ka Huye gafatanyije n'inzego z'ubuzima ndetse n'abanyeshuri biga ubuganga muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye, batangiye ibikorwa byo gukingira abanyeshuri Covid19 ku bigo bitandukanye bigaho.

aba banyeshuli barishimira iki gikorwa  kuko bibafasha kubona inkingo badataye amasomo yabo.

Hamwe muho RBA yageze ni ku kigo cya GS Kabuye giherereye mu Murenge wa Maraba, aho abanyeshuli bishimiye iki gikorwa cyabegerejwe kuko ngo bitasaba gutakaza amasomo yabo.

Umuyobozi w'iki kigo, Théophile Ntigura asobanura ko kuba bahawe itsinda rinini ribafasha gukingira, byatumye umubare w'abanyeshuri basaga 800 bagombaga guhabwa inkingo bazibona kandi mu gihe gito.

Umuyobozi w'ikigo nderabuzima cya Maraba, Habumugisha Faustin avuga ko kuba bafatanyije n'inzego zitandukanye byatumye babasha gukingira abanyeshuri benshi, kuko bitahungabanyije imitangire ya serivisi kwa muganga ku bandi barwayi.

Umuyobozi w'akarere Ka Huye wungirije ishinzwe imibereho myiza y'abaturage, Kankesha Annociate aravuga ko nubwo akarere ka Huye ari kamwe mu turere dufite ibigo byinshi by'amashuri, hari icyizere ko iki gikorwa kizihutishwa.

Aba banyeshuri bakingiwe ni abafite imyaka 12 kuzamura, bakaba abenshi bahawe urukingo rwa 2, gusa bake bacikanywe batabonye urwa mbere nabo baruhawe, mu gihe abarezi bo bahawe urukingo rwa 3 rwo gushimangira.

Consolate Kamagaju



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage