Yanditswe Jul, 20 2021 18:25 PM | 49,144 Views
Kuva kuri uyu wa Kabiri, abanyeshuri basaga 190,000
batangiye ibizamini bya leta, bakaba
bishimiye gukora ibizamini bisoza icyiciro rusange n’umwaka wa 6 w’amashuri
yisumbuye.
Bagisohoka mu cyumba bakoreragamo ikizamini cy'imibare, bamwe mu banyeshuri bo mu kigo cy'amashuli cya Nyagasambu kiri mu karere ka Rwamagana, ntibazuyaje kwemeza ko bazatsinda bitewe nuburyo bari bamaze kubikora.
Rubaduka Gervais, umubyeyi ufite umwana urimo gukora ibi bizamini bisoza icyiciro rusange, avuga ko nk'ababyeyi bagerageje korohereza abana babo kwiga nyuma yo kumara umwaka wose w'impfabusa.
Mu gihe hari gahunda ya guma mu rugo, leta yishingiye ikiguzi cyo gukura abana mu ngo zabo bajya kuri ibyo bigo, banasubirayo kuko hari bisi 151 zateganyijwe.
Ni ibizamini bikozwe mu gihe isi n'u Rwanda rurimo byugarijwe n'icyorezo cya COVID-19, ku buryo hari n'abanyeshuri 106 bagiye gukora ibi bizamini baranduye iki cyorezo.
Umuyobozi Mukuru w'ikigo cya leta gishinzwe ibizamini bya leta n'igenzura ry'amashuri Bernard Bahati, avuga ko abo banyeshuri barimo gufashwa, ku buryo nabo babikoze neza.
Ibi bizamini bizasozwa ku tariki 27 z’uku kwezi bizakorwa n’abanyeshuri 195,987 bo mu mashuri y’icyiciro rusange, amashuri y’isumbuye n’imyuga n’ubumenyi ngiro.
Harimo abakandida bigenga 1930.
Bosco Kwizera
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru