Abanyeshuri bari mu mirenge uri muri Guma mu rugo na bo bemerewe kujya ku ishuri

AGEZWEHO

  • Kuri uyu wa mbere hategerejwe isomwa ry’umwanzuro ubushinjacyaha buregamo Rusesabagina – Soma inkuru...
  • RAB yatangaje ko indwara ya muryamo yagaragaye mu ngurube zo mu Rwanda – Soma inkuru...

Abanyeshuri bari mu mirenge uri muri Guma mu rugo na bo bemerewe kujya ku ishuri

Yanditswe Jul, 31 2021 17:27 PM | 32,058 Views



Bamwe mu bayobozi b’ amashuri abanza ndetse na za kaminuza mu duce twari muri Guma mu rugo baravuga ko biteguye gusubukura amasomo kandi banubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID19.

Ni mu gihe Minisiteri y'Uburezi yamaze gutangaza gahunda y'isubukurwa ry' amasomo muri utu duce. 

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko kuri uyu wa Mbere amashuri y incuke ndetse n’icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza atangira.

Gusubukura aya masomo, ni  ibintu byakiriwe neza na bamwe mubabyeyi bo hirya no hino mu duce twari tumaze iminsi muri gahunda ya Guma mu rugo.

Ingabire Clementine utuye mu Mujyi wa Kigali yagize ati "Ubu udupfukamunwa twabo turahari, ubu byadushimishije cyane kuba abana bagiye gusubira ku ishuri twagerageje kubigisha impamvu bagomba kwirinda ariko nk'ababyeyi ntitwaterera iyo tuzakomeza kubigisha."

Uwamariya Noella utuye mu Karere ka Kamonyi ati "Ubu imyenda yabo mba nayitunganyije nkayishyira hariya, inkweto ni uko rero ubu nari nagiye gushaka icyo bazava ku ishuri bakaza bakarya, rwose turishimye kandi turiteguye."

Mu banyeshuri bagiye gusubukura amasomo kandi harimo n'abiga mu mashuri makuru na za kaminuza biri mu turere twari tumaze iminsi muri gahunda ya Guma mu rugo.

Ari abayobora aya mashuri ndetse n'abayobora ay'incuke n'abanza bahamya ko biteguye gusubukura  amasomo kandi bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid19, gusa bakagira icyo basaba n'ababyeyi.

Sylvie Murekeyisoni wa Umuyobozi wa Ecole International de Kigali ati "Buriya Guma mu rugo ntishimisha abana kuko baba bafite irungu, babura icyo  bakora iyo bayivuyemo bakaza ku ishuri ukababwira ngo mureke kwitwara gutyo tutazayisubiramo abana barabyumva rero icyo dusaba ababyeyi ni uko bajya babigisha ntibatume abana bazerera, twatuntu twabo two kujya mu masabukuru wose bakihangana bakaba babiretse."

Kirabo Joyce ushinzwe amasomo muri Mount Kenya Univerisity ati "Turiteguye cyane, kuko murabona ingamba twashyizeho zirakomeye, Covid, yazanye imbogamizi nyinshi mu myigishirize ariko twayikuyemo amasomo haba mu ikoranabuhanga. N'izindi ingamba ubu twashyizeho zizadufasha nka kaminuza yacu kwigisha abana batugannye Covid yaba ihari cyangwa idahari bazakomeza amasomo yabo nkuko babyifuza."

Bimwe mu bibazo byibazwa ni ukuba amashuri afunguye mu gihe hakiri imirenge imwe nimwe ikiri muri gahunda ya guma mu rugo, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, avuga ko ntakizabuza abana bari muri iyi mirenge gusubukura amasomo nk'abandi.

Yagizr ati "Nubwo bafunguriwe kujya ku mashuri ubu twasabye ko hakazwa ingamba z'isuku kuri aba bana kuva mu rugo kugera ku ishuri bakigishwa kudakubagana mu nzira bakina bakoranaho mu nzira, bagera no kwishuri bagasanga hari ingamba zirimo gukaraba kwambara agapfukamunwa neza no kwicara bategeranye rero ibi twigeze kubicamo kandi tubyitwaramo neza rero umusaruro wavuyemo ni uko ntakidasanzwe twahuye nacyo.

Biteganyijwe ko igihembwa cya gatatu gitangira kuri uyu wa mbere kizarangira tariki ya 17 z' ukwezi kwa cyenda bivuze ko cyizamara amezi atagera ukuri abiri.

Ni mu gihe itangira ry' amasomo ku biga mu mashuri makuru na za kaminuza bo mu mujyi wa kigali, n'uturere twari turi muri guma mu rugo bazatangira amasomo yabo tariki ya 9 z'ukwezi gutaha kwa munani.

Fiston Felix Habineza



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Uturere tugize Umujyi wa Kigali twinjiye muri gahunda yo kurwanya Covid 19

Kigali: Baritwaza ko bakingiwe ntibubahirize amabwiriza yo kwirinda COVID19

Mu Mirenge y’Umujyi wa Kigali hatangijwe ubukangurambaga bwihariye bwo kur

Sitade irimo kujyamo abantu kandi mu bipimo dufata ntiturimo kubona ko abajyamo

U Rwanda rwakuyeho akato ku bagenzi baturuka mu Buhinde no muri Uganda

U Rwanda rwakiriye doses 200.000 z'inkingo zo mu bwoko bwa Astra Zeneca