AGEZWEHO

  • Abagore bari mu nzego z'ubuyobozi n'abazihozemo muri Loni basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali – Soma inkuru...
  • Amajyaruguru: Abaturage babangamiwe n'buriganya bukorwa n'abakomisiyoneri – Soma inkuru...

Abanyeshuri barenga ibihumbi 30 basabye guhindurirwa ibigo cyangwa amashami

Yanditswe Oct, 02 2023 20:17 PM | 61,529 Views



Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ibizamini n'ubugenzuzi bw'amashuri, NESA kivuga ko mu banyeshuri hafi ibihumbi 30 bajuriye basaba guhindurirwa ibigo cyangwa se amashami, 1255 ari bo bagitegereje gusubizwa, iki gikorwa kikaba kizarangira ku wa Gatatu w’iki Cyumweru.                                                                                          

Mu gihe hashize icyumweru abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye batangiye umwaka w’amashuri 2023/2024, bamwe mu bamaze kugera ku bigo ndetse batangiye n’amasomo, hari n’abandi ariko bataragerayo.

Bamwe mu babyeyi n’abanyeshuri twasanze ku kigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’abashuri basobanuye zimwe mu mpamvu zituma batarajya ku ishuri.

Ubuyobozi bw’ikigo cy’amashuri cya Kagarama Secondary School mu Karere ka Kicukiro, buvuga ko 90% by’abanyeshuri bahoherejwe mu mwaka wa mbere no mu mwaka wa kane bamaze kuhagera. 

Ku babyeyi bahifuza imyanya ngo babwirwa ko bagomba gusaba muri NESA.                                                                  

NESA ivuga ko nyuma yo gutangaza amanota y’abatsinze mu bizamini bisoza umwaka 6 w’amashuri abanza ndetse n’uwa 3 w’amashuri yisumbuye, abarenga ibihumbi 30 ari bo bajuriye basabaga guhindurirwa ibigo ndetse n’amashami.

Ku birebana no kubasubiza, Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bernard Bahati avuga ko hari uburyo byakozwemo.                 

Ku bijyanye n’ubwitabire mu mashuri abanza n’ayisumbuye muri uyu mwaka mushya w’amashuri mu Turere 30 tw’igihugu, mu mashuri y’incuke ubwitabire buri kuri 75,41%, mu mashuri abanza, ubwitabire uburi hasi buri kuri 79.81% mu gihe mu mashuri yisumbuye ari 75,10%.


Carine Umutoni



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF