Yanditswe Jul, 01 2021 17:40 PM | 43,290 Views
Ikigo cy'igihugu
gishinzwe ibizamini bya leta n'isuzuma mu mashuri NESA, kiravuga ko abanyeshuri
barenga gato ibihumbi 122 aribo bazakora ibizamini bya leta bisoza icyiciro
rusange cy'amashuri yisumbuye, naho abiga mu mashuri y'ubumenyingiro bakaba ari
ibihumbi 22.
Abazakora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye bo barenga ibihumbi 52, bikaba biteganyijwe ko ibizamini bya leta bisoza icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye bizatangira tariki ya 20 z'uku kwezi.
Iki kigo cyasabye ababyeyi bafite abana bitegura ibizamini bya leta, kwigomwa imirimo babahaga mu biruhuko kugira ngo babone umwanya wo kwiga kugira ngo hatabaho icyuho hagati yabo n'abiga bacumbikiwe ku bigo.
Abanyeshuri bo mu turere twa Gisagara, Huye, Nyaruguru na Nyamagabe mu Ntara y'Amajyepfo ndetse no mu turere twa Nyamasheke, Rusizi, Karongi, Rutsiro mu Ntara y'Iburengerazuba ndetse n'abiga mu Mujyi wa Kigali, ni bo batangiye gusubira mu miryango yabo kuri uyu wa Kane.
Aba banyeshuri bavuga ko bari bafite impungenge z'ukuntu bazagera mu miryango yabo, kuko bari barumvise amakuru ko ingendo zihuza uturere zibujijwe.
Ishimwe Charmante umwe muri aba banyeshuri yagize ati “Nta cyizere nari mfite ko duhita dutaha, ndasaba bagenzi banjye ngo dukomeze twirinde kuko icyorezo kirahari kuko niboneye abarwaye iyi ndwara.”
Ibikorwa byo gucyura aba bana birakorwa hakurikizwa ingamba zo kwirinda COVID-19, kandi bizamara iminsi ine.
Umuyobozi ushinzwe kugenzura Services zo gutwara abantu mu kigo ngenzuramikore RURA, Anthony Kuramba yizeza ko ibi bikorwa bizagenda neza kandi agasaba ababyeyi nabo kwitegura kwakira abana cyane cyane bakomeza kubarinda Covid19.
Yagize ati “Nta mpungenge dufite kuko iki gikorwa kirimo kugenda neza kandi turimo gukora ibishoboka byose, tukagikora duharanira ko abana tubarinda icyorezo, ariko aho bagiye mu rugo turasaba ababyeyi kudufasha bakarinda abana bakaguma mu ngo zabo ntibazerere, kuko iki cyorezo kirakomeye nabo barimo kubibona.”
Nubwo bamwe mu banyeshuri batashye hari abandi bagumye ku mashuri bitegura ibizamini bya leta.
Umuyobozi mukuru w' ikigo cy' igihugu gishinzwe ibizamini bya leta n' isuzuma mu mashuri (NESA), Bahati Bernard asaba ababyeyi gufasha abana kwitegura neza.
Ati “Icyo dusaba ababyeyi ni ugukomeza gufasha abana barimo kwitegurira ibizamini mu rugo, byaba ngombwa hakagira imirimo bagakoze ntibayikore bityo bakabona umwanya wo kwitegura.”
Avuga ko igihe gisigaye ari gito cyane, hakaba ngo hari icyizere ko abari ku ishuri batazasiga abarimo kwitegurira mu rugo.
Fiston Felix Habineza
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru