Yanditswe May, 20 2022 14:01 PM | 97,181 Views
Abanyeshuri b'abanyamahanga biga muri Kaminuza ya UNILAK ishami rya Nyanza, baravuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi ikwiye gusigira isomo abayobozi ba Afurika, nk'ingaruka z'ubuyobozi bubi.
Ibi babivugiye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iki gikorwa cyanitabiriwe n'abanyeshuri b'abanyamahanga biga muri iyi Kaminuza.
Sayloy T sachie wo muri Liberia aravuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ikwiye kuba isomo kuri Afurika yose nk'ingaruka z'ubuyobozi bubi.
Gusa bashima nanone imiyoborere myiza u Rwanda rugezeho muri iyi myaka 28 ishize Jenoside ihagaritswe kubera ubuyobozi bwiza.
Umuyobozi wa Kaminuza ya UNILAK ishami rya Nyanza, Mukandoli Denise avuga ko kwibuka Jenoside bari kumwe n'abanyeshuri b'abanyamahanga aba ari igihe kiza cyo kuvuga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ku buryo nabo bahakura isomo basangiza bagenzi babo kugira ngo Jenoside ikomeze ikumirwe mu bihugu byabo.
Kaminuza ya UNILAK ishami rya Nyanza yatangiye gukora muri 2010, kuri ubu yigamo abanyeshuri basaga 700 baturuka hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo.
Callixte KABERUKA
Umugaba w'Ingabo za Ghana mu ruzinduko mu Rwanda
Jul 05, 2022
Soma inkuru
Umuryango AVEGA-Agahozo uvuga ko mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside intego bari bihaye zimaze kugerwah ...
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Imiryango 30 yo muri Muhanga yakemuriwe ikibazo cy’icumbi mu 2021-2022
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Abavuga ko Gaz ihenze kurusha amakara babiterwa no kudasobanukirwa- Dr Mujawamariya
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Abanyarwanda baba muri Mozambique bakoze umuganda rusange mu kwizihiza umunsi wo kwibohora
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Bamwe mu baturage batewe impungenge n’imibare y’abandura Covid-19 itangiye kwiyongera
...
Jul 02, 2022
Soma inkuru