Yanditswe May, 20 2022 14:01 PM | 97,891 Views
Abanyeshuri b'abanyamahanga biga muri Kaminuza ya UNILAK ishami rya Nyanza, baravuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi ikwiye gusigira isomo abayobozi ba Afurika, nk'ingaruka z'ubuyobozi bubi.
Ibi babivugiye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iki gikorwa cyanitabiriwe n'abanyeshuri b'abanyamahanga biga muri iyi Kaminuza.
Sayloy T sachie wo muri Liberia aravuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ikwiye kuba isomo kuri Afurika yose nk'ingaruka z'ubuyobozi bubi.
Gusa bashima nanone imiyoborere myiza u Rwanda rugezeho muri iyi myaka 28 ishize Jenoside ihagaritswe kubera ubuyobozi bwiza.
Umuyobozi wa Kaminuza ya UNILAK ishami rya Nyanza, Mukandoli Denise avuga ko kwibuka Jenoside bari kumwe n'abanyeshuri b'abanyamahanga aba ari igihe kiza cyo kuvuga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ku buryo nabo bahakura isomo basangiza bagenzi babo kugira ngo Jenoside ikomeze ikumirwe mu bihugu byabo.
Kaminuza ya UNILAK ishami rya Nyanza yatangiye gukora muri 2010, kuri ubu yigamo abanyeshuri basaga 700 baturuka hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo.
Callixte KABERUKA
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru