AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Abanyenganda baravuga ko ibicuruzwa bigituruka hanze bisa nibikorerwa mu gihugu ari imbogamizi ku isoko

Yanditswe Nov, 05 2020 22:21 PM | 92,103 Views



Abanyenganda baravuga ko bimwe mu bicuruzwa bigituruka hanze y'igihugu kandi bafite ubushobozi bwo guhaza isoko ryo mu Rwanda ari imbogamizi ikomeye ituma batabasha guhangana ku isoko bitewe n'ibiciro.

Uruganda PharmaLab rukora ibikoresho byo kwa muganga bitandukanye. Ubwo isi yatungurwanga n'icyorezo COVID - 19 kimaze kwica abarenga miliyoni n'ibihumbi 200 abahanga baragenzuye basanga umuntu yambaye agapfukamunwa bishobora kumurinda kwandura iyi virus, ubwo inganda zikora udupfukamunwa ziba zongeye zibonye umwanya.

Abayobora Pharmalab icyo bafashe miliyoni zirenga 350 bazishora mu gukora udupfukamunwa, ku munsi bakoze amasaha 12 umwaka wajya gushira bakoze udupfukamunwa milioni 3., nta kabuza ngo isoko ryo mu gihugu imbere barihaza gusa ngo igihugu kiracyatumiza udupfukamunwa hanze, ndetse bafite impungenge ko na za miliyoni 350 batazazigaruza.

Izi mbogamizi ngo  ziyongeraho kuba igiciro cy'amashanyarazi kikiri hejuru ndetse ngo iyo batinze kwishyura aya mashanyarazi bacibwa amande ibintu basanga bidakwiye.

Uruganda rukora imyenda rwa C&D Pink Mango na rwo ngo ruhura n'imbogamizi zitandukanye zirimo no guhangana ku isoko cyane cyane ryo hanze y'igihugu usanga bitoroshye bitewe n'imiterere y'igihugu.

Umuyobozi mukuru ushinzwe guteza imbere inganda n'abikorera muri Minisiteri y'ubucuruzi n'inganda, Kamugisha Samuel avuga ko hari ibikomeje kunozwa mu guhangana n'izi mbogamizi nko gukomeza gukorana bya hafi n'abanyenganda mu gushakira hamwe umuti w'ibitagenda.

Itsinda ry'Abasenateri bagize komisiyo ishinzwe ubukungu n'iterambere basuye icyanya cyahariwe inganda giherereye i Masoro mu karere ka Gasabo nyuma y'amasaha atari macye bazenguruka mu nganda zitandukanye basobanurirwa imikorere n'aho izi nganda zigeze zishimangira gahunda ya Made in Rwanda bashimye imikorere n'umuhate ndetse banizeza aba banyenganda ubuvugizi ku bibazo bagaragarijwe.

Mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro, abarenga 7000 bahafite akazi gahoraho hari n'abandi 13000 bajyayo bagakora ibiraka bakinjiza amafaranga bakitunga bagatunga n'imiryango yabo.

Mu 2019 inganda zagize uruhare rwa 18% ku musaruro mbumbe w'igihugu wanganaga na miliyari 9 189 z'amafaranga y'u Rwanda.





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira