Yanditswe Feb, 02 2023 19:06 PM | 45,236 Views
Abanyekongo batari impunzi baba mu Rwanda baravuga ko bafite umutekano uhagije, utuma bakora imirimo ibateza imbere nta vangura iryo ari ryo ryose.
Bifuza ko hagaruka umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi kandi n’abakwirakwiza imvugo z’urwango bakabihanirwa.
Gentil Emery umunyekongo wavukiye mu Mujyi wa Goma agiye kumara imyaka 20 akora umurimo wo kogosha mu Rwanda, uko yakiriwe mu Rwanda akihagera ngo ni byo byatumye yiyemeza kuhaguma nubwo yari yaje yitemberera gusa.
"Ntabwo naje mu Rwanda nzanwe no gushaka akazi ahubwo nari niyiziye mu biruhuko nibwira ko nzahamara nk’icyumweru nyuma mbona bibaye ukwezi, umwaka none imyaka ibaye 18. Mu Rwanda turi amahoro pe!urabyuka mu gitondo ukagenda ugataha ku mugoroba bityo bityo, nta kibazo na kimwe dufite mu Rwanda."
Peter Bokang undi munyekongo we washinze ishuri mu mujyi wa Kigali ryakira abana bo mu cyiciro cy’inshuke n’icy’amashuri abanza, yishimira ko u Rwanda ari igihugu cyakira buri wese nta vangura.
Ubu buhamya Bokanga abuhuriraho na madamu Patience utuye mu karere ka Rubavu we akaba amaze imyaka 26 mu Rwanda.
"Murumva ko maze imyaka 26 mu Rwanda, nta kibazo mfite nibera hano, mfite konti muri banki umugabo wanjye afite akazi, umukobwa wanjye ni umuganga mu bitaro bya Rutongo, yize i Butare none arakora."
Dr Awaz Raymond uhagarariye Abanyekongo baba mu Rwanda ni umuganga uhamaze imyaka hafi 20.
Kuri ubu yashinze ivuriro ryigenga.
Kimwe na bagenzi be ahamya ko nta kibazo na kimwe bagira mu Rwanda kubera ko ari abanyekongo.
"Ntabwo ndi muri gereza, kuza mu Rwanda nabihisemo no kuhava ni njye bireba, iyo nza kuba mbangamiwe sinari kuba nkiri mu Rwanda. Mpagarariye abanyekongo baba mu Rwanda bityo mba ngomba kumenya uko abo bavandimwe banjye babayeho. Kugeza ubu nta kirego na kimwe mfite cy’uwaba yararengagijwe cyangwa ngo akorerwe ivangura nta na kimwe."
Dr Awaz Rymond avuga kandi ko ari ngombwa kurwanya abakwiza imvugo z’urwango zizanwa n’abatifuriz aineza abaturage.
Ubuyobozi bw’Abanyekongo baba mu Rwanda buvuga ko abanyekongo bazwi baba mu Rwanda nk’abaturage basanzwe bari hagati y’ibihumbi 50 na 60.
Aba bakiyongera ku munzi zikabakaba ibihumbi 80 zimaze imyaka isaga 20 mu Rwanda.
Jean Damascene MANISHIMWE
Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Qatar
Mar 21, 2023
Soma inkuru
Politiki mbi ntikwiye kuba muri siporo-Perezida Kagame
Mar 16, 2023
Soma inkuru
Ibikoresho bya mbere byo kubaka uruganda rw’inkingo byageze mu Rwanda
Mar 13, 2023
Soma inkuru
Madamu Jeannette Kagame yahaye umukoro abagore bari mu buyobozi
Mar 01, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yavuze ko Leta iticaye ubusa mu guhangana n'izamuka ry'ibiciro
Mar 01, 2023
Soma inkuru
U Rwanda na Yorudaniya byasinye amasezerano avanaho visa ku badipolomate n'abandi bafite pasipo ...
Feb 22, 2023
Soma inkuru
EAC yasabye ko Abanyekongo bahungiye mu Rwanda na Uganda bacyurwa
Feb 17, 2023
Soma inkuru
Nzakora icyo ari cyo cyose kugira ngo inkuru ya FDLR itazagaruka iwacu ukundi-Perezida Kagame
Feb 09, 2023
Soma inkuru