AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Abanyekongo baba mu Rwanda bishimira umutekano uhari

Yanditswe Jun, 26 2021 16:52 PM | 75,623 Views



Abanyekongo baba mu Rwanda, bavuga ko  umubano mwiza uri hagati y'ibihugu byombi utuma bakora imirimo ibateza imbere mu bwisanzure bigatuma biyumva nk' abari mu gihugu cyabo, ndetse bakaba bashima umutekano uri mu gihugu.

Dr Awaz Raymond umunyekongo umaze imyaka 17 avura abana mu Rwanda,  uyu ukaba ari umurimo yatangiriye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK, ubu akaba yikorera kandi ngo nta kibazo na kimwe arahura nacyo.

Yagize ati “Twakoze ikizamini turi abantu 15 ku mwanya umwe wo kuvura abana, natsinze ndi umwe, nyuma naje no  naje no gushinga ivuriro ryigenga ku buryo ubu nta kibazo nigeze ngira kandi nta vangura ribamo, hari Abanyekongo bafite amavuriro yigenga muri iki gihugu.”

Lukongo Londo Jean ufite igaraje i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, avuga ko amaze imyaka 7 mu Rwanda, ubucuruzi bwe bukaba bumeze neza.

Yagize ati “Ntangira iyi garaje nagiye muri RDB kandi ntabwo bangoye, byansabye kubahiriza gusa amategeko ya leta, mu Rwanda nta muntu utubangamira meze nk’uri mu rugo nta kibazo.”

Kugeza ubu urubyiruko rw'Abanyekongo kimwe n'abanyarwanda ruza kwigira mu igaraje ya Lukongo Londo, rwishimira uko rubayeho.

Patrick Shambo undi munyekongo we umaze imyaka 27 akora umurimo wo gutunganya imisatsi muri imwe muri hoteli zo mu mujyi wa Kigali, avuga ko kuva yagera mu Rwanda nta kintu na kimwe kiramubangamira mu kazi.

Abanyecongo bakorera mu Rwanda bahamya ko ubwisanzure bafite ari ikimenyetso cy'umubano mwiza hagati y'u Rwanda na RDC, ngo ababibona ukundi bazaze bamenye ukuri.

Ati “nta munyekongo n’umwe nzi wavuga ko ahutazwa  ndetse ahubwo  njye nkunze kuvuga ko mbayeho neza cyane nk'umunyamahanga kuruta ko naba ndi umunyarwanda, nta vangura na rihari ibi nkaba mbibwira cyane cyane bene wacu n'abandi bose bagerageza kubiba urwango.”

Abanyekongo baba mu Rwanda kandi bishimira ko bafite uburenganzira bwo guhitamo aho abana babo biga, harimo no mu ishuri ryabo rikurikiza gahunda ya leta ya Congo kuva mu mashuri y'inshuke kugera mu yisumbuye.

Ubuyobozi bw'ishyirahamwe ry'Abanyekongo baba mu Rwanda, buvuga ko kugeza ubu Abanyekongo bazwi baba mu Rwanda barenga ibihumbi 100.

Jean Damascene Manishimwe




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama