Yanditswe Jun, 25 2021 17:57 PM | 76,160 Views
Abanyekongo bamaze igihe
baba mu Rwanda barimo n’ababonye ubwenegihugu, barashima leta y’u Rwanda uburyo
bakiriwe mu gihugu.
Kimwe na bagenzi babo b’Abanyarwanda bahamya ko ubushake bwa politiki buri hagati y’ibihugu byombi, buzafasha guteza imbere ubucuruzi bukorerwa ku mipaka.
Hari muri 2019 ubwo uyu mubyeyi w’umunyekongo witwa Salukombo Faruda Mamisa, yasabaga Perezida Paul Kagame wari wasuye akarere ka Rubavu, ko yakoroherezwa kubona ubwenegihugu bw’u Rwanda.
Icyo gihe Perezida Kagame yamubwiye ko ikibazo cye gikwiye gukemurwa, niba ashaka n’ubwenegihugu akabuhabwa.
N’akanyamuneza kenshi, ubwo RBA yamusangaga iwe aho atuye mu Murenge wa Gisenyi, yavuze ko icyifuzo cye cyasubijwe mu ntangiriro z’uyu mwaka ndetse ubu afite n’indangamuntu.
Frederique Murego na mugenzi we Kamondo Jean Bosco nabo ni abanyekongo bafite ubwenegihugu bw’u Rwanda, ubu bamaze imyaka irenga 25 baba mu karere ka Rubavu.
Bakaba bari basanzwe bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka uhuza imijyi ya Gisenyi na Goma.
Gusa kuva aho imipaka ifungiye kubera icyorezo cya Covid19, bashimira leta y’u Rwanda ko yabafashije gukomeza gukora imirimo itandukanye mu Mujyi wa Gisenyi bagashobora guhangana n’ingaruka z’icyo cyorezo.
Yaba Abanyarwanda ndetse n’abaturanyi babo baturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo baba muri aka karere ka Rubavu, bishimira ko muri iki gihe hari ubushake bwa politiki hagati y’ibihugu byombi, bugamije guteza imbere imigenderanire n’ubuhahirane bukorerwa ku mipaka.
Nubwo Icyorezo cya covid19 cyakomye mu nkokora ubucuruzi bwambukiranya imipaka ihuza u Rwanda na Kongo, kuri ubu ibihugu byombi byoroheje ingamba ku bagera hafi ku bihumbi 8 basigaye bambutsa ibicuruzwa bakoresheje pasiporo na laisser-passer nk’inzandiko z’inzira kandi bakagaragaza ko bipimishije covid19.
Fredy Ruterana
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru