AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abanyarwanda n’inshuti zabo baba mu gihugu cya Malawi bizihije umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 28

Yanditswe Jul, 30 2022 19:16 PM | 78,991 Views



Abanyarwanda n’inshuti zabo baba mu gihugu cya Malawi bizihije umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 28, ni igikorwa kandi cyitabiriwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya Malawi, abambasaderi batandukanye bahagarariye ibihugu byabo muri Malawi n'abandi bakunda u Rwanda.

Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Rugira Amandini yagaragaje uruhare rwa RPF Inkotanyi mu guhagarika jenoside yakorewe abatutsi ndetse anagaruka ku iterambere u Rwanda n’abanyarwanda bagezeho uyu munsi, ko byose bikeshwa ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika.

Yavuze ko igitambo n’ubutwari by’abagabo n’abagore babohoye igihugu, aribyo bituma abanyarwanda bishimira uyu munsi kandi bakaba intangarugero no kuruhando mpuzamahanga nk’igihugu cyateye imbere byihuse bityo ko hari impamvu ikomeye yo kwizihiza uyu munsi wo kwibohora aho abayarwanda baba bari hose ku isi.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama