AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abanyarwanda bashoye imari mu gutwara abantu muri Uganda barishimira umupaka wafunguwe

Yanditswe Mar, 25 2023 20:59 PM | 43,939 Views



Abanyarwanda n’Abagande biganjemo abakora ubucuruzi basanga kuba ibihugu byombi bishyize imbaraga mu kuzahura no kunoza umubano, bitanga icyizere ko urujya n'uruza rw'ibintu n'abantu ruzasubira uko rwahoze mbere.

Iki cyizere abaturage bagishingira ku nama zihuza impande zombi hagamijwe gukuraho inzitizi izo ari zo zose zibangamiye imibanire n’urujya n'uruza rw’abatuye ibihugu byombi.

Abanyarwanda bashoye imari mu gutwara abantu n'imizigo muri Uganda, bishimira ko nibura umupaka wafunguwe ingendo zikaba zikorwa, gusa abasanzwe bahaha ibintu bitandukanye muri icyo gihugu bavuga ko ibicuruzwa byose bitaremererwa kwambuka umupaka.

Mirembe, umwe mu bacururiza mu Mujyi wa Kigali uturuka mu gihugu cya Uganda akaba amaze imyaka hafi 20 ari mu Rwanda, avuga ko hari ibicuruzwa byinshi yifashishaga mu kazi ke ka restaurant ariko kugeza ubu ntibirabasha kwinjira. Ngo yakwishima kurushaho yongeye kubona ibyo bicuruzwa bigarutse ku butaka bw'u Rwanda.

Ibiganiro byahurje hamwe i Kigali ku wa Gatanu abikorera bo mu Rwanda na Uganda, ni kimwe mu bigaragaza ubushake bw'impande zombi mu kurangiza ibibazo byaba bikibangamira ubuhahirane hagati y'ibihugu byombi.

Umuvugizi w'ihuriro ry'abaturage ba Uganda baba mu Rwanda Ing Fred Sendawura yemeza ko afite icyizere ko mu minsi ibintu bishobora gusubira uko byahoze.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Uganda, Gen Odongo Jeje asanga nta mpamvu n'imwe yari ikwiye kubuza urujya n'uruza rw'abaturage b'impande zombi, mu gihe umunyamabanga wa leta muri minisiteri y'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda ushinzwe ibikorwa by'umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba Prof Nshuti Mannasseh asanga n'imbogamizi zigihari zavanwaho.

Ibihugu by’u Rwanda na Uganda bisangiye amateka akomeye mu by’ubucuruzi, ishoramari ndetse n’umuco. 

Abaturage mu bihugu byombi bavuga ko urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa ari ingenzi cyane mu iterambere ryabo.

Jean Claude Mutuyeyezu



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage