Yanditswe Mar, 25 2023 20:59 PM | 43,623 Views
Abanyarwanda
n’Abagande biganjemo abakora ubucuruzi basanga kuba ibihugu byombi bishyize
imbaraga mu kuzahura no kunoza umubano, bitanga icyizere ko urujya n'uruza
rw'ibintu n'abantu ruzasubira uko rwahoze mbere.
Iki cyizere abaturage bagishingira ku nama zihuza impande zombi hagamijwe gukuraho inzitizi
izo ari zo zose zibangamiye imibanire n’urujya n'uruza rw’abatuye ibihugu
byombi.
Abanyarwanda bashoye imari mu gutwara abantu n'imizigo muri Uganda, bishimira ko nibura umupaka wafunguwe ingendo zikaba zikorwa, gusa abasanzwe bahaha ibintu bitandukanye muri icyo gihugu bavuga ko ibicuruzwa byose bitaremererwa kwambuka umupaka.
Mirembe, umwe mu bacururiza mu Mujyi wa Kigali uturuka mu gihugu cya Uganda akaba amaze imyaka hafi 20 ari mu Rwanda, avuga ko hari ibicuruzwa byinshi yifashishaga mu kazi ke ka restaurant ariko kugeza ubu ntibirabasha kwinjira. Ngo yakwishima kurushaho yongeye kubona ibyo bicuruzwa bigarutse ku butaka bw'u Rwanda.
Ibiganiro
byahurje hamwe i Kigali ku wa Gatanu abikorera bo mu Rwanda na Uganda, ni
kimwe mu bigaragaza ubushake bw'impande zombi mu kurangiza ibibazo byaba
bikibangamira ubuhahirane hagati y'ibihugu byombi.
Umuvugizi w'ihuriro ry'abaturage ba Uganda baba mu Rwanda Ing Fred Sendawura yemeza ko afite icyizere ko mu minsi ibintu bishobora gusubira uko byahoze.
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Uganda, Gen Odongo Jeje asanga nta mpamvu n'imwe yari ikwiye kubuza urujya n'uruza rw'abaturage b'impande zombi, mu gihe umunyamabanga wa leta muri minisiteri y'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda ushinzwe ibikorwa by'umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba Prof Nshuti Mannasseh asanga n'imbogamizi zigihari zavanwaho.
Ibihugu by’u Rwanda na Uganda bisangiye amateka akomeye mu by’ubucuruzi, ishoramari ndetse n’umuco.
Abaturage mu bihugu byombi bavuga ko urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa ari ingenzi cyane mu iterambere ryabo.
Jean Claude Mutuyeyezu
Kubura abashoramari banini byadindije umushinga wa Gira Iwawe - BRD
4 hours
Soma inkuru
Rusizi: Kuba drone zitahagera bidindiza serivisi z'ubuzima n'ubworozi
Jun 08, 2023
Soma inkuru
Musanze: Abaturage 26 borojwe inka n'Itorero ADEPR - Amafoto
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Abasenateri batangiye gusura uturere bareba uko abaturage bakemurirwa ibibazo
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Abayobozi batandukanye barimo gusura uruganda rutunganya amazi rwa Nzove
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Imyaka isaga 4 irashize isoko mpuzamipaka rya Cyanika ridakorerwamo
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Ubuhamya bw’ababaye kwa Gisimba uherutse kwitaba Imana
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Abatuye muri Kigali basabye ko hakwihutishwa imirimo yo kwagura uruganda rw’amazi rwa Nzove
...
Jun 05, 2023
Soma inkuru