Yanditswe Apr, 17 2021 19:50 PM | 31,809 Views
Mu gihe igipimo cy'ubumwe n'ubwiyunge mu banyarwanda kigeze kuri
94.7, abaturage basanga imiyoborere myiza yimakajwe mu Rwanda nyuma ya Jenoside
yakorewe Abatutsi ari kimwe mu bituma icyo gipimo gikomeza kuzamuka.
Gusa komisiyo y'igihugu y'ubumwe n'ubwiyunge isaba abanyarwanda kutirara, ahubwo ko bagomba guhaguruka bagahangna n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.
Mu muryango w'abana umunani yavukanaga nabo, Mukashyaka Immaculee w'imyaka 50 utuye mu Murenge wa Niboye Akarere ka Kicukiro, yisanze asigaranye na mukuru we gusa, ababyeyi n'abandi bavandimwe be bose bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi, ku buryo ngo yumvaga ubwiyunge ari ibidashoboka.
Ubu avuga ko imiyoborere myiza yatumye ubumwe n'ubwiyunge bushoboka .
Yagize ati “Kubera leta y'ubumwe umuntu agenda abyumva, nyuma y''aho gutanga imbabazi no kwemera ibyaha ku babikoze bibaye tukaziba ubona ko byafashije abantu, guhurira mu bikorwa bimwe bagakorana nabyo byafashije mu bikorwa by'ubwiyunge."
Bamwe mu baturage bavuga ko gahunda yo kwegereza
ubuyobozi abaturage biri mu bituma bashobora kwishakamo ibisubizo, ugize
ikibazo agafashwa ntavangura ribayeho.
Gusa bagaragaza ko ikibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside gikwiye guhagurukirwa kuko kigikomeye.
Uwitwa Rwigema Kayitare yagize ati “Ikibazo cy'ingengabitekerezo ya jenoside kirakomeye kuko ibyabaye ntawe utabizi, n'utarabibonye abyumva mu mateka uwaba akibishyikigira yaba afite indwara yo mu mutwe.”
Abaturage b'Umurenge wa Niboye bishyiriyeho umwihariko w'ukwezi k'ubumwe n'ubwiyunge, ubuyobozi bw'Umurenge bukaba bwamuritsemo igihangano cy'ubumwe n'ubwiyunge aho gifite intero igira iti ''Niboye Dusangiye isano, dusobetse ubumwe, ndi umunyarwanda ikomeze itubere igihango n'ingabo idukingira.''
Ku bufatanye n'abaturage, hubatswe inzu z’abatishoboye mu Murenge wa Masaka zifite agaciro ka miliyoni 55 z’amafaranga y’u Rwanda ku baturage 20.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y'igihugu y'ubumwe n'ubwiyunge, Ndayisaba Fidele avuga ko n'ubwo igipimo cy'ubumwe n'ubwiyunge kizamuka hari ibikwiye gukorwa.
Yagize ati “Icya mbere ni ugukomeza kurinda ibigenda bigerwaho kugirango tudasubira inyuma, ariko kandi tugashyira umuhate mu kurwanya ibishobora kutubangamira mu rugendo rw'ubwiyunge, birimo kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, kurwanya ipfobya n'ihakana rya jenoside ibyo ni bimwe mu bikigaragara bibangamiye urugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge.”
“Ikindi tugomba gushyira imbere, ni ugukomeza komorana ibikomere by'amateka mabi igihugu cyacu cyabayemo mu gihe cy'amateka mabi y'amacakubiri, yatugejeje no kuri jenoside yakorewe Abatutsi.”
Komisiyo y'igihugu y'ubumwe n'ubwiyunge ivuga ko ubu igipimo cy'ubwiyunge mu banyarwanda kigeze kuri 94.7% kivuye kuri 92.5% mu myaka itanu ishize.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru