AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

Abanyarwanda bariyongera ariko ubutaka ni bwa bundi, hakorwe iki?

Yanditswe Jun, 05 2020 14:57 PM | 86,594 Views



Impuguke n'abashakashatsi bavuga ko umuvuduko w'ubwiyongere bw'Abanyarwanda ukeneye ingamba zihamye zizatuma abaturage bagira uruhare mu iterambere ry'Igihugu bitewe n'aho isi igeze aho kukibera umutwaro.

U Rwanda rufite intego y’iterambere ry’igihugu ritagira umuturage usigara inyuma. Nyamara uko ingamba zigenda zifatwa, ni nanko umubare w’abo zifatirwa ugenda wiyongera.

Abatuye u Rwanda biyongera ubutaka batuyeho ndetse bukanatunga umubare munini bwo butiyongera.

Ese ibi bigira izihe ngaruka ku iterambere ry’igihugu? Uyu ni Ignace Kabano , impuguke mu ibarurishamibare ndetse  n'iterambere ry'abaturage.

Ati “Iyo dupima ibipimo by'iterambere tureba imibereho y' abantu, ko yahindutse mu bijyanye n'ubuzima,mu bijyanye n'amikoro, mu bijyanye n'imikorere, mu bijyanye n'ibidukikije, rero nta terambere ryabaho ritubakiye ku muntu kuko, usibye kumutegurira iterambere rimufasha kumera neza, arahindukira  akaba ari we ubikora.”

Nkuko bigaragara mu mabarura 4 yakozwe n'Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) kuva 1978, 1991, 2002, ndetse n'iriheruka rya 2012 ryo rigaragaza ko umubare w'Abanyarwanda ugenda wiyongeraho ku mpuzandengo ya 2.6% buri mwaka, guhera muri 2002. Ubu Abanyarwanda bakaba bakabakaba miriyoni 13 muri 2020.

Habarugira Venant, Umuyobozi w’ishami rishinzwe amabarura muri NISR, na Ignace Kabano, impuguke mu ibarurishamibare ndetse  n'iterambere ry'abaturage, bombi bemeza ko uku kwiyongera kw'abaturage bikeneye ingamba zihamye mu kubaka umusingi w' iterambere ryabo.

Habarugira Venant ati “Nk'igihugu tugomba gushyiraho ingamba zikura abaturage benshi mu buhinzi, bakajya muri serivisi no mu nganda ari byo byunganira bwa buhinzi, ari na byo binasaba uburezi bufite ireme, aho tugira abantu benshi bashobora gukora imirimo yaba hanze no mu gihugu kubera ko bari qualified ariko hibandwa cyane ku nganda na serivisi kuko mu buhinzi ho ubutaka buzakomeza bugabanuke.”

Na ho impuguke Kabano iti “Guhuza ubutaka n'ingenzi, no gutuza abantu ahantu hamwe,mu byaro abantu bature mu midugudu, ubutaka bubungabungwe, ubugomba guhingwa buhingwe, ubugomba kororerwamo neza bwororerwemo, hajyeho inganda, ibyo bizadufasha mu iterambere.”

Imibare ya NISR igaragaza ko umugore w'Umunyarwandakazi uri mu kigero cyo kubyara, (hagati y'imyaka 15-49) abyara abana 4.2, mu gihe muri uyu mwaka wa 2020, ubucucike bw'abaturage (densité) bugaragaza ko abaturage 406 batuye kuri kilometero kare imwe. Wagendera kuri ya mpuzandengo y'ubwiyongere bwa 2.6% buri mwaka ubu bucucike buzaba bugeze ku baturage 450 kuri kilometero kare imwe muri 2027.

Zimwe mu ngamba Leta y' u Rwanda yashyizeho ni amashuri atanga ubumenyingiro afasha urubyiruko by'umwihariko kujya ku isoko ry'umurimo bafite ubumenyi bukenewe .

Kuri ubu, umusaruro mbumbe wú Rwanda ni miriyari zisaga ibihumbi 9 nk’uko imibare yo muri 2019 ibigaragaza. Ni mu gihe rufite intego yo kujya mu mubare w' ibihugu bifite ubukungu bwo hagati (upper middle income countries) aho buri Munyarwanda byibura azaba yinjiza amadorari agera mu 1200 hafi miliyoni 1200 buri mwaka (GDP per capita). Wabishingira ku mpuzandengo y'ubwiyongere bwa 2.6% buri mwaka Abanyarwanda bakazaba bakabakaba miliyoni 21 mu myaka 27 (ni ukuvuga 2040).

Eddy SABITI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize