AGEZWEHO

  • Abagore bari mu nzego z'ubuyobozi n'abazihozemo muri Loni basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali – Soma inkuru...
  • Amajyaruguru: Abaturage babangamiwe n'buriganya bukorwa n'abakomisiyoneri – Soma inkuru...

Abanyarwanda baravuga ko kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi yatumye bagira uruhare mu bibakorerwa

Yanditswe Nov, 14 2023 19:58 PM | 119,582 Views



Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye baravuga ko gahunda yo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi, yatumye barushaho kugira uruhare mu bibakorerwa no guhitamo ibyihutirwa kurusha ibindi.

Abaturage bo mu Murenge wa Ntarabana mu Karere ka Rulindo na Mutete mu Karere ka Gicumbi, ubu bari mu byishimo by'uko bagenderana bagahahirana nyuma yo guhabwa ikiraro cyo mu kirere gifite uburebure bwa metero 110 cyarangiye gitwaye 134,510,000 Frw. 

Ni ikiraro cyabonetse nyuma y’ibyifuzo bagiye batangira mu nteko y’abaturage.

Naho mu Murenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi, ababyeyi bagaragaje icyifuzo cy’ishuri ry’abana babo bakoraga urugendo rurerure bajya kwiga, biyemeza gutanga umusanzu wabo w’amaboko. 

Ubu hashize amezi 2 ishuri ribonetse ryigwamo n’abana barenga 600 guhera mu mwaka wa mbere kugeza mu wa 6 w’amashuri abanza.

Impuguke mu by’imiyoborere n’ubutegetsi, Dr. Murenzi Phanuel asanga ubuyobozi bushyira umuturage ku isonga ari ubumukunda.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri ahenshi mu gihugu abaturage bahuriye mu nteko z’abaturage yashyizweho n’iteka rya Minisitiri muri 2016 mu rwego rwo gukemura ibibazo by’abaturage bagize uruhare mu bibakorerwa.

Bosco Kwizera



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF