AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Abanyarwanda baragirwa inama imyambarire ikwiye y’udupfukamunwa

Yanditswe May, 05 2020 08:30 AM | 29,342 Views



Mu gihe abantu bose basabwa kwambara udupfukamunwa, hari bamwe bagaragara batwambaye uko biboneye nko kurangiza umuhango. Inzego zishinzwe ubuzima n'ubuziranenge bwatwo zikavuga bagomba kwitwararika mu kutwambara kugira ngo tubashe kubarinda.

Hari abamaze gusobanukirwa amabwiriza ajyanye no kwambara udupfukamunwa bakatwambara mu buryo bukwiye, mu gihe hari n'abandi batarabyumva neza.

Abatarabyumva ni abatwambara munsi y'umunwa, abapfuka umunwa gusa amazuru bakayihorera, abadukuramo bavuga ko hari igihe tubashyuhira, hakaba n'abapfukura umunwa n'amazuru mu gihe bavugira kuri za telefoni. Gusa icyo bahurizaho ni akamaro k'agapfukamunwa mu kwirinda icyorezo cya Covid 19.

Uwingeneye Beata umuturage wo muri Nyarugenge avuga ko umuntu aba akwiye kwitwararika uburyo yambara agapfukamunwa, kuko ari bwo kamurinda icyorezo cya COVID 19.

Yagize ati ''Agapfukamunwa ni ak'umuntu ku giti cye kandi ni we ugomba gucunga umutekano wako nta n'undi ugomba kugakoraho, byongeye kandi nyirako ni we ugomba kwirinda kugakoraho akagafata neza, akirinda kugenda kukazamura no kukamanura. Ikindi agapfukamunwa ntabwo ugomba kukavanamo ujya kwitaba telefoni, cyangwa ngo ukambare ari uko ubonye polisi, ahubwo kambare nk'ugiye kwikingira koko.''

Habimana Jean Baptise avuga ko kwambara agapfukamunwa bitabangamye na gato, aho bidashobora kubuza umuntu gukora akazi ke.

Ati “''Umuntu yakoresha neza agapfukamunwa akajya gupagasa, ntabwo kabangamiye ukambaye. Agapfukamunwa nyirako agomba kwirinda kukegereza undi muntu kuko yakanduza.''

Kuva hatangira gukorwa udupfukamunwa, Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuziranenge (RSB) cyafashe inshingano zo gupima ubuziranenge bw'udupfukamunwa twakozwe, kugira ngo tuzambarwe twizewe tutazagira ingaruka ku buzima bw'umuntu. 

Muri laboratwari ya RSB hapimwa icyo buri gapfukamunwa gakozwemo, hakarebwa niba gashobora kuyungurura umwuka no kuba kakwira ukambaye. Hanarebwa gukomera kw'imishumi igakoze kandi katavamo irangi.

Umukozi muri iyi laboratwari, Kabera Bernard avuga ko ubusanzwe uwambaye agapfukamunwa atagomba kugakuramo kuko kataba kagifite akamaro ko kumurinda. Agashamingira ko hari abashobora kugakuramo bitewe no kuba gatuma badahumeka neza, ariko agashimangira ko byaba biterwa n’uburyo gakoze.

 kuko agakuramo ari uko  kamubangamiye cyangwa kadatambutsa umwuka, icyo gihe ntacyo kaba kamumariye mu bwirinzi.

Yagize ati “Ikindi cya 2 ni ukumenya ibyo bagiye gukoramo udupfukamunwa, nka Coton, popeline, polyester, ariko nylon ntabwo yemewe. Aha tugira inama gukoresha agapfukamunwa kujuje ubiziranenge kugira ngo kadateza ubuzima bw'abandi mu kaga.''

Minisiteri y’Ubuzima isaba buri wese kwambara agapfukamuwa igihe cyose ari ahantu hateraniye abantu benshi mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa rya COVID-19. Kwambara agapfukamunwa igiye cyose uri mu bandi birinda gukwirakwiza amatembabuzi igihe umuntu akoroye cyangwa yitsamuye.

 Agapfukamunwa gakozwe mu mwenda kambarwa amasaha atandatu gusa, nyuma y'icyo gihe kagahindurwa. Ukambaye, ngo kagomba kuba kuba gatwikiriye isura uhereye ku zuru kugera munsi y'akananwa. Kugeza ubu ibigo bigera muri 28 nibyo byamaze kwemerewe gukora udupfukamunwa.

John BICAMUMPAKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura