Yanditswe Oct, 17 2021 17:28 PM | 71,005 Views
Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye, baratangaza ko banyuzwe cyane n’impanuro za Perezida Paul Kagame aho yibutsa abifite ko batagubwa neza mu gihe bakikijwe n’abamerewe nabi.
Impanuro Perezida Kagame yatanze ubwo hizihizwaga isabuku y’imyaka 25 ishize Umuryango Unity Club Intarwarumuri ushize, zazamuye imbamutima z’Abaturage b’ingeri zinyuranye, bongera kugaragaza urukundo ruhebuje bafitiye umukuru w’igihugu bashima ko ahora abazirikana, abandi bavuga ko uko Perezida wa Repubulika akebura abayobozi abasaba kwiyoroshya, ibi nabo bibaha umukoro.
Perezida Kagame yasabye abayobozi kutizirikana ubwabo gusa, ahubwo yereka abishoboye ko batagubwa neza mu gihe bakikijwe n’abamerewe nabi.
Yagize ati ''Abakuzengurutse niba bashonje bakabona wowe usohoka wishimye mu maso baranabikubonamo iyo uhaze biranakugaragara ku maso ndetse bakabona uranajugunya, bariya bantu bagucira urubanza aho ngaho ariko urubanza baguciriye ntabwo ruhita rusohoka hanze aho ngo ubibazwe ako kanya, ariko amaherezo birakugaruka byanze bikunze. Iryo ni isomo nibwira ko abayobozi twajya duhora twiyibutsa.''
Perezida Kagame avuga ko igihugu kigeze kuri byinshi bishimishije, ariko akerekana ko hakiri urugendo.
“Twarwanye ingamba [imirwano] myinshi, ndetse myinshi turayitsinda, ariko intambara yo ntirarangira. Intambara irangira ari uko ugeze ku ntego watekerezaga n’ubundi, ushaka kugeraho. Intego rero ni iyihe ku Rwanda uko mbyumva. Intego ni rwa Rwanda tuvuga ngo turashaka iterambere. Intego ni iy'ubumwe, iterambere n'igihugu gitekanye.”
Abaturage baganiriye na RBA, batangaje ko banyuzwe n'impanuro umukuru w'igihugu aha abayobozi n'abaturage muri rusange.
Gatete Jean Claude utuye mu Mujyi wa Kigali yagize ati ''Ugakikizwa n'umukungu cyangwa ari n'umuyobozi ariko aturanye n'abakene, yagakwiriye kumenya ngo ibati ry'uriya ryasambutse reka ndimushyirireho kuko njyewe hari icyo murushije, uwo muyobozi nawe abaturage ayobora akamenya ko abo baturage ari inshingano ze kugira ngo babe basirimutse, babe babayeho neza ntiwumve ko wagakwiye kugira miliyoni 100 kuri konti yawe ngo ubyimbe ubyibuhe n'abana bawe nyamara wa wundi w'umuturanyi arwaye bwaki."
Cyusa Gashayije Joseph we yagize ati ''Impanuro yavuze zanyubatse cyane kuko yaduhaye umukoro wo gukomeza gukora cyane kuko yatwumvishije ko urugamba ari rurerure, intambara ikiri ndende tugenda dutsinda kwamwe ejo tugatsinda akandi ariko ko tugomba gukomeza gukora cyane ngo tugere no ku bindi, kandi no kwita ku bantu bose abo tunganya ubushobozi cyangwa abo turusha ubushobozi...''
Bamwe mu bayobozi b'inzego z'ibanze nk'abahorana n'abaturage umunsi ku wundi, bemeza ko impanuro umukuru w'igihugu yatanze zikomeza kubabera impamba zo gukomeza kurushaho gushyira umuturage ku isonga no gushaka icyatuma imireho ya buri wese izamuka ikagera ku iterambere nta n'umwe usigaye inyuma.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Niboye, Murebwayire Jeanne d'Arc ati ''Bitubwira ko tugifite urugendo, ntabwo turagera aho twifuza , ingamba dufite by'umwihariko abegereye abaturage ni rwa rugamba rw'iterambere rudasiga n'umwe inyuma, hari abatishoboye tuba tubana nabo tudakwiye kumva ko bari busigare inyuma tukagendana n'abageze ku iterambere runaka, hari umutekano wa buri wese, kandi hari n'imibereho myiza; cyane cyane ngarutse ku mibereho myiza, ibyo dukora byose bishingiye ku muturage.''
Nyuma y’imyaka 27 ishize u Rwanda rubohowe, leta igaragaza ko ubumwe ari inkingi ya mwikorezi mu buzima bw’igihugu, kandi ko ubwo bumwe n’umutekano ari umusingi w’iterambere rirambye.
Bienvenue Redemptus
Polisi yasabye abatwara ibinyabiziga kwitwararika muri ‘Weekend’ ndende
1 hour
Soma inkuru
Umujyi wa Musanze n’uwa Jinhua wo mu Bushinwa byinjiye mu bufatanye
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Abaganga ba Kanseri mu Rwanda bariyongereye
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Mu bimukira 2242 bageze mu Rwanda bavuye muri Libya, 1621 bimuriwe ahandi
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru