AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abanyarwanda baba muri Sudani bahuriye mu kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe May, 13 2022 20:11 PM | 114,658 Views



Abanyarwanda baba muri Sudani bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, iki gikorwa kikaba cyabereye  mu murwa mukuru w’iki gihugu Khartoum. 

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abantu basaga 200 baturutse mu nzego zitandukanye ndetse n’izindi nshuti z’u Rwanda.

Ambasaderi Elzein Ibrahim Hussein warii uhagarariye leta ya Sudan wagajeje ijambo kubari bitabirye iki gikorwa, yavuze ko "Nta gushidikanya ko kwibuka ari ukuzirikana ububabare bw’abarokotse Jenoside babuze ababyeyi babo, abana babo inshuti n'bavandimwe bishwe nta cyaha bakoze."

"Gusa ubu Igihugu cy'u Rwanda cyabaye intangarugero ku mugabane wa Afurika, kandi ntitwakwibagirwa iterambere ryagezweho ndetse n'ubuzima bushya isi yose ibireba."

Uyu muyobozi avuga nabo nk'abaturage ba Sudan bakeneye kwigira ku Rwanda mu ngeri zitandukanye, zirimo ubumwe n’ubwiyunge, guteza imbere ubukungu ndetse n’ibindi. 

Yavuze ko Sudani yifuza cyane gushimangira ubufatanye n’u Rwanda kugira ngo nabo bagere ku bwiyunge bwabo.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama