Yanditswe Mar, 16 2019 12:10 PM | 5,028 Views
Abanyeshuri 49 barangije icyiciro cya 3 cya Kaminuza muri Kaminuza ya African Leadership University (ALU).
Muri abo banyeshuri basoje amasomo yabo mu ishuri ry'ubucuruzi muri iyi kaminuza harimo Abanyarwanda barindwi.
Fred Swaniker washinze iyi Kaminuza avuga ko muri iki kinyejana cya 21 umugabane wa Afrika ufite amahirwe y'iterambere riyoboye Isi, ibi bikaba bikubiye mu ntego za Kaminuza ya ALU yo gusohora abanyeshuri bafite intego zo guhindura umugabane wa Afrika aho ibikorwa byabo byibanda ku guhanga udushya dutanga akazi kuri benshi.
Dr. Donald Kaberuka witabiriye umuhango wo gusoza amasomo y'abanyeshuri ba kaminuza ya ALU yabwiye aba banyeshuri ko batitezweho gukora ibintu bikomeye gusa ahubwo bagomba no kurangwa no kwihangana, ubudatsimburwa no gukomeza kwiga mu buzima bwabo bwa buri munsi. Ibi bikaba ari bimwe mu bizabafasha guhindura umugabane wa Afrika.
Abanyeshuri biga muri Kaminuza ya African Leadership University baturuka mu bihugu birenga 12 byo muri Afrika.
Ibirori byo gusoza amasomo y'icyiciro cya 3 cya Kaminuza muri Kaminuza mpuzamahanga ya African Leadership university byitabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w'uburezi Dr. Eugene Mutimura.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru