Yanditswe Feb, 03 2021 19:04 PM
1,103 Views
Kuri uyu wa Gatatu igihugu cya Uganda cyarekuye abandi Banyarwanda 7 barimo n’umubeyi ufite umwana w’umwaka umwe n’igice, bakaba bari bamaze igihe bafungiye muri gereza zitandukanye z’icyo gihugu.
Aba Banyarwanda bose bakiriwe n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare.
Ahagana saa sita z'amanywa yo kuri uyu wa Gatatu, ni bwo aba Banyarwanda barimo abagabo bane n'abagore babiri ndetse n'umwana w'umwaka n'igice bakiriwe ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare.
Umwe muri aba Banyarwanda yageze ku mupaka atabasha no guhagaragara bitewe n'ibikorwa by'iyicarubozo yakorewe, ku buryo byasabye kumuterura agashyirwa mu kagare k'abarwayi.
Bamwe muri bo ngo batunguwe no gufatwa babwirwa ko ari ba maneko b'u Rwanda.
Aba Banyarwanda bakigera ku mupaka wa Kagitumba babanje gupimwa Covid-19. Bavuga ko bari bafungiye muri gereza zitandukanye zirimo na Gereza y'igisirikare cya Uganda yitwa CMI.
Ubuhamya bahuriyeho ni ubw'ihohoterwa rikomeye bakorewe ubwo bari muri gereza, ku buryo bamwe muri bo ryabagizeho ingaruka.
Aba Banyarwanda barekuwe n’igihugu cya Uganda baje bakurikira abandi bagiye barekurwa mu bihe bitandukanye. Nko ku mupaka wa Kagitumba mu mwaka ushize wa 2020 hanyujijwe abarenga 100 na bo bari bafungiwe muri Uganda mu buryo bunyuranyije n'amategeko.
Hashize igihe umubano w’u Rwanda na Uganda urimo agatotsi. Ibikorwa byo gufunga mu buryo budakurikije amategeko no gukorera iyicarubozo Abanyarwanda baba muri Uganda byafashe indi ntera guhera mu mwaka wa 2017, kugeza ubwo u Rwanda rwageze aho rusaba abaturage barwo kutajya muri icyo gihugu ari na ko bimeze kugeza ubu.
Valens NIYONKURU
Ubuhamya bw'Umunyarwandakazi wari umaze imyaka ahohoterwa muri Uganda
Feb 04, 2021
Soma inkuru
Kuri uyu wa Kane, ibihugu by'u Rwanda na Uganda byasubukuye ibiganiro bigamije gushakira umuti ...
Jun 04, 2020
Soma inkuru
Uganda yahawe ukwezi ku mwe ngo ibe imaze kugenzura imiterere y'ikibazo cy'imitwe y ...
Feb 21, 2020
Soma inkuru
Final communique on the fourth quadripartite summit between heads of state and government of Angola ...
Feb 21, 2020
Soma inkuru
Leta y'u Rwanda yongeye gusaba iya Uganda guhagarika ibikorwa byo gutera inkunga no gushyigikir ...
Feb 14, 2020
Soma inkuru
Minister Nduhungirehe’s speech at opening of the 3rd Ad Hoc Commission of the Luanda MoU
Feb 14, 2020
Soma inkuru