AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Uganda yarekuye abandi banyarwanda yari ifunze binyuranije n'amategeko

Yanditswe Feb, 03 2021 19:04 PM | 2,241 Views



Kuri uyu wa Gatatu igihugu cya Uganda cyarekuye abandi Banyarwanda 7 barimo n’umubeyi ufite umwana w’umwaka umwe n’igice, bakaba bari bamaze igihe bafungiye muri gereza zitandukanye z’icyo gihugu. 

Aba Banyarwanda bose bakiriwe n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare.

Ahagana saa sita z'amanywa yo kuri uyu wa Gatatu, ni bwo aba Banyarwanda barimo abagabo bane n'abagore babiri ndetse n'umwana w'umwaka n'igice bakiriwe ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare.

 Umwe muri aba Banyarwanda yageze ku mupaka atabasha no guhagaragara bitewe n'ibikorwa by'iyicarubozo yakorewe, ku buryo byasabye kumuterura agashyirwa mu kagare k'abarwayi.

 Bamwe muri bo ngo batunguwe no gufatwa babwirwa ko ari ba maneko b'u Rwanda.

Aba Banyarwanda bakigera ku mupaka wa Kagitumba babanje gupimwa Covid-19. Bavuga ko bari bafungiye muri gereza zitandukanye zirimo na Gereza y'igisirikare cya Uganda yitwa CMI. 

Ubuhamya bahuriyeho ni ubw'ihohoterwa rikomeye bakorewe ubwo bari muri gereza, ku buryo bamwe muri bo ryabagizeho ingaruka.

Aba Banyarwanda barekuwe n’igihugu cya Uganda baje bakurikira abandi bagiye barekurwa mu bihe bitandukanye. Nko ku mupaka wa Kagitumba mu mwaka ushize wa 2020 hanyujijwe abarenga 100 na bo bari bafungiwe muri Uganda mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

Hashize igihe umubano w’u Rwanda na Uganda urimo agatotsi. Ibikorwa byo gufunga mu buryo budakurikije amategeko no gukorera iyicarubozo Abanyarwanda baba muri Uganda byafashe indi ntera guhera mu mwaka wa  2017, kugeza ubwo u Rwanda rwageze aho rusaba abaturage barwo kutajya muri icyo gihugu ari na ko bimeze kugeza ubu.

Valens NIYONKURU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama