Abanyarwanda 22 bakiriwe ku mupaka wa Kagitumba birukanwe muri Uganda

AGEZWEHO

  • Muri Nyagatare hatashywe ibikorwaremezo bifite agaciro karenga miliyoni 80 Frw – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yageneye inkunga abaturage basenyewe n’ibiza muri Gisagara – Soma inkuru...

Abanyarwanda 22 bakiriwe ku mupaka wa Kagitumba birukanwe muri Uganda

Yanditswe Jan, 07 2022 17:21 PM | 5,401 Views



Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare hakiriwe Abanyarwanda 22 birukanywe mu gihugu cya Uganda, bakaba bari bamaze ibihe bitandukanye bafungiye muri gereza zitandukanye z'icyo gihugu.

Muri aba Banyarwanda harimo abagabo 17, abagore 3 n'abana 2, bakaba bavuga ko bashinjwaga kutagira ibyangombwa bibemerera kuba muri icyo gihugu cya Uganda.

Bamwe muri bo bavuga ko muri gereza bari bafungiyemo bakorewe ibikorwa by'iyicarubozo birimo gukubitwa, ndetse bakaba baranakoreshwaga imirimo ivunanye irimo kubumba amatafari, guhingishwa mu mirima y'ibigori n'iy'uburo n'ibindi.

Aba Banyarwanda birukanywe muri Uganda kuri uyu wa Gatanu, baje bakurikira abandi bagiye birukanwa muri icyo gihugu banyujijwe ku mipaka itandukanye ihuza u Rwanda na Uganda irimo n'uwa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Muri Nyagatare hatashywe ibikorwaremezo bifite agaciro karenga miliyoni 80 Frw

Perezida Kagame yageneye inkunga abaturage basenyewe n’ibiza muri Gisagara

GAERG yagaragaje ko abanyamakuru ari abantu b’ingenzi bafasha mu guhanga n

U Rwanda rwashimye umubano warwo n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi

Perezida Kagame yasabye abakora mu butabera kutarebera akarengane

Amb Peter Vrooman yasezeye kuri Perezida Kagame