AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abanyarwanda 11 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda

Yanditswe Jul, 08 2021 18:48 PM | 32,488 Views



Ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare kuri uyu wa Kane hagejejwe Abanyarwanda 11 bari bamaze igihe bafungiye muri gereza zitandukanye z'igihugu cya Uganda. Muri aba harimo abagabo 10 n'umugore umwe, bakaba bavuga ko bakorewe ibikorwa by'iyicarubozo by'umwihariko aho bari bamaze igihe bafungiye babwirwa ko ari ba maneko b'u Rwanda.

Ahagana saa saba z'amanywa yo kuri uyu wa Kane, ni bwo aba Banyarwanda 11 barimo umugore umwe bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare.

Mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19 baje bambaye udupfukamunwa, ndetse babanza no gupimwa ngo harebwe niba ntawambukanye iki cyorezo mbere yo kwakirwa n'urwego rushinzwe abinjira n'abasohoka ku mupaka wa Kagitumba.

Ubuhamya bwa bamwe muri bo ntibutandukanye cyane n'ubwa bagenzi babo bagiye boherezwa mbere mu bihe bitandukanye, kuko bwumvikanisha ubukana n'uburemere bw'ibikorwa by'iyicarubozo bakorewe ubwo bafatwaga ndetse n'iryo muri gereza bari bamaze igihe bafungiyemo.

Muri aba Banyarwanda harimo abari bamaze imyaka irenga 10 mu gihugu cya Uganda bo n'imiryango yabo ndetse n'abahavukiye. Bavuga ko bababajwe  cyane n'imitungo basizeyo kuko harimo n'abari bafite inganda, kandi ngo nta n'amakuru y'imiryango yabo bazi kugeza uhu.

Aba Banyarwanda uko ari 11 baje bakurikira abandi 17 birukanwe n'igihugu cya Uganda mu kwezi kwa Gatanu k'uyu mwaka w'2021 ndetse n'abandi bagiye birukanwa mu bihe bitandukanye, nyuma yo kumara igihe bafungiye muri gereza zitandukanye z'icyo gihugu babwirwa ko ari ba maneko b'u Rwanda.

Valens NIYONKURU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama