Yanditswe Jul, 15 2020 10:14 AM | 30,670 Views
Abatuye Akarere
ka Rusizi baravuga ko igabanuka ry'imibare y'abandura Covid 19 mu minsi itatu
ishize yikurikiranya bifite aho bihuriye n'ingamba zikarishye bo ubwabo bafashe
mu gukumira ikwirakwira ry'iki cyorezo. Ibi bikaba bibaha icyizere cy’uko
kuyitsinda bishoboka n’ubwo bitavuze ko bagomba kwirara.
Bavuga ko bashyize ku mutima isuku mbere na mbere kurusha uko bari basanzwe babikora.
Abajyaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo rwihishwa na bo ngo baje gusanga amaherezo ari ukubireka burundu,gucyaha abatambaye agapfukamunwa byavuye kuba iby'abayobozi, ahubwo buri muturage abigira ibye.
Ingendo zitari ngombwa zaragabanutse cyane ndetse n’abazifatirwamo baragabanuka. Mu mugi wa Rusizi harimo abafite ibyo baje kuhakora koko.
Bamwe mu rubyiruko rw'abakorerabushake bavuga ko izi ngamba zigitangira, byari ikizamini kitoroshye kugira ibyo usaba kwigomwa abaturage aha i Rusizi.
Aba bakorerabushake ngo baje guhindura uburyo bw’ubukangurambaga. Na byo byatanze umusaruro nk’uko babivuga
Abatuye aka karere baravuga ko bafite icyizere cyo kudohorerwa kuko imibare ikomeza kugabanuka.
Ibipimo bya nyuma biheruka gushyirwa ahagaragara na Ministeri y’Ubuzima byagaragaje ko muri aka karere handuye batanu. Kuri iyi nshuro ni ho hari bake ugereranyije n'utundi duce tw'igihugu twagaragayemo abanduye.
Gusa na none ,inzego z'ubuzima zo zisaba aba baturage kutirara. Umuyobozi mukuru wa RBC yavuze ko hakiri kare ku buryo babyina intsinzi.
Kugeza ubu, Rusizi ni ko karere gafite umubare munini w’abanduye covid 19. Abarenga 400. Imirenge itanu yako yose iri muri guma mu rugo. Kuva mu kwezi kwa gatatu COVID19 yaduka mu Rwanda aka ni ko karere katarakomorerwa kwinjirwamo cyangwa gusohokwamo kubera ubwandu bwari bwinshi.
Inkuru irambuye
Théogne TWIBANIRE
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
24 minutes
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru