AGEZWEHO

  • Rusizi: Abarokotse Jenoside bagaragaje ko nta Mututsi wari wemerewe guhinga umuceri mu Bugarama – Soma inkuru...
  • Gen Mubarakh Muganga yagiriye uruzinduko muri Jordanie (Amafoto) – Soma inkuru...

Abanyapolitiki barahamagarira Abanyarwanda gukomera ku bumwe bwabo

Yanditswe Jul, 01 2022 18:31 PM | 137,113 Views



Mu gihe kuri uyu wa Gatanu u Rwanda rwizihije isabukuru ya 60 rubonye ubwigenge, bamwe mu banyapolitiki barahamagarira Abanyarwanda gukomera ku bumwe bwabo kuko ari bwo buzatuma igihugu kigera ku bwigenge busesuye.

Tariki 1 Nyakanga 1962, tariki 1 Nyakanga 2022, imyaka 60 iruzuye neza u Rwanda rubonye ubwigenge bwakuye ku bakoloni b’Ababiligi.

Kuva jenoside yakorewe abatutsi yahagarikwa u Rwanda rukibohora, nta birori byo kwizihiza ubwo bwigenge bikorwa icyakora leta itanga umunsi w’ikiruhuko.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène avuga ko ubwigenge bw’u Rwanda butakwishimirwa na bose mu gihe bwabonetse bamwe mu banyarwanda bicwa ndetse Abakoloni nabo bagakomeza gutegeka igihugu mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Abasesengura politiki y’u Rwanda bemeza ko politiki y’amacakubiri mu banyarwanda yaranze repubulika ya mbere yari iyobowe na Parmehutu ya Gregoire Kayibanda yimakajwe kurushaho na MRND ya Juvenal Habyarimana muri Repubulika ya 2.

Ngabitsinze Jean Chrysostome, umunyapolitiki wo mu ishyaka PSD avuga ko uretse kubiba amacakubiri mu banyarwanda, ubutegetsi bwa MRND bwo bwanaciye ibice mu mashyaka bwitwaje iturufu y’amoko.

Nyuma yaho FPR Inkotanyi ihagarikiye jenoside Abanyarwanda bakibohora, hagiyeho ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda. 

Umuvugizi w’iryo huriro, Umuhire Adrie yizeza ko abanyapolitiki bo muri iyo mitwe badashobora kongera kugwa muri uwo mutego.

Ashingiye ku mateka yaranze u Rwanda kuva mu gihe cy’ubwigenge kugeza rwibohoye,  Dr.  Bizimana arahamagarira buri munyarwanda kugira uruhare mu kubaka u Rwanda rushya ruzira amacakubiri.

Kugeza ubu ubumwe bw’abanyarwanda ni amwe mu mahitamo y’abanyarwanda ndetse bukaba bunashimangirwa n’itegeko nshinga ry’igihugu dore ko ari rimwe mu mahame remezo avugwa mu ngingo ya 10 yaryo.

Divin Uwayo



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

AMAJYEPFO: Bahangayikishijwe n'indwara y'ubuganga yibasiye inka

Intara y'Amajyepfo ku isonga mu kurwanya igwingira mu bana