Yanditswe Jun, 06 2022 13:46 PM | 111,304 Views
Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu karere ka Huye, baravuga ko ibikorwa byo kuvugurura inyubako zo muri uyu Mujyi bikomeje kuwuhesha isura nziza ugereranyije
na mbere, gusa basanga hakwiye gukomeza gushyirwamo imbaraga kuko uyu Mujyi ukeneye
kubakwamo izindi nyubako zijyanye n’igihe.
Babigarutseho mu nama y'ubukangurambaga y'uyu muryango yahurije hamwe abawuhagarariye kuva ku rwego rw'Umudugudu kugeza ku rwego rw’Akarere.
Imirimo yo kuvugurura inyubako zari zishaje mu Mujyi w'Akarere ka Huye, yatangiriye mu gice cy'Icyarabu cyari cyarasenyutse, gusa byagiye bigenda buhoro cyane.
Ibi byatumaga abahagenda n'abahakorera binubira ko iki gice gihesha isura mbi Umujyi w'Akarere ka Huye usanzwe uri mu Mijyi itandatu yunganira Kigali.
Kuri ubu ariko muri iki gice inzu zimwe z’amagorofa zamaze kuzura, hakaba hari n’izindi zirimo kuhazamurwa.
Abatuye Umujyi wa Huye n’abawugenda, bavuga ko byahinduye isura y'Umujyi w'akarere ka Huye ugereranyije na mbere.
Ikibazo cy'inyubako zishaje mu mijyi yunganira Kigali gikomeje gutuma intego zayo itagerwaho nk'uko bisobanurwa na Depite Ruhakana Albert, ashingiye kuri Raporo y'umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta yashyizwe ahagaragara mu kwezi kwa Kane uyu mwaka, kuko ngo ibikorwa byo kuzivugurura bigenda biguru ntege.
Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange akaba na Chariman w’Umuryango FPR INKOTANYI, na we yemera ko urugendo rwo gukomeza kuvugurura Umujyi wa Huye nk’umwe mu yunganira Kigali rukiri rurerure.
Mu nama y’ubukangurambaga y’uyu muryango yateraniye mu karere ka Huye, akaba asanga ahanini ba rwiyemezamirimo bari mu muryango FPR Inkotanyi bagomba kuba igisubizo kuri iki kibazo, aho ngo bagomba gufata iya mbere mu gukomeza kuvugurura uyu mujyi kugra ngo ugire isura nshya.
Muri iyi nama y'ubukangurambaga y'Umuryango FPR Inkotanyi hamuritswe kandi igishushanyo mbonera cy'inyubako y'uyu muryango izatwara miliyoni zisaga 900 Frw.
Callixte KABERUKA
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza ya Stanford
Mar 26, 2024
Soma inkuru