Yanditswe Jan, 16 2022 18:44 PM | 20,212 Views
Abanyamuryango
ba Koperative icuruza ibikoresho by'ubwubatsi COPCOM, batangaje ko bishimira icyemezo
cy'urukiko rwahamije icyaha abanyereje umutungo wayo bakaba barategetswe kwishyura
amafaranga asaga miliyari 1.7 ndetse bamwe bakatirwa n'igifungo.
Mu nteko rusange y'abanyamuryango ba koperative COPCOM, ni
ho bagaragarijwe imyanzuro y'urukiko ku mutungo wabo wanyerejwe, kuko
koperative yatsinze uru rubanza.
Mu byaha bahamijwe n’urukiko harimo kunyereza umutungo, ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kunyereza umutungo no gukoresha inyandiko itavugisha ukuri.
Aba barimo Ndahumbya Emile wayoboye iyi koperative, Mbagizente Edouard, Nyirurugo Aimable, Mutware Bienvenue, Uwitonze Joachim, Nubuhoro Janviere, Uwicyeza Consolee, Habakurama Venuste, Mwiza Erneste, Mutabazi Allan, Ahinkuye Bertin, Nteziryayo Eric, Safari Fidele.
Harimo abahawe igihano kiri hagati y’igifungo cy’imyaka 3 n’itanu.
Bamwe baciwe ihazabu kuva ku mafaranga ari hagati ya miliyoni 1 kugera kuri miliyoni 5 ndetse n’aho bagomba gufatanya kwishyura kugera kuri miliyoni 700.
Urukiko kandi rwahamije ibyaha Kompani ya HI SENSE, ETECO LTD, ECOBARUS, TECOM kandi zikishyura miliyoni 5 kuri buri kompani hatarimo ayo zizafatanya n’abahamijwe ibyaha.
Koperative COPCOM ikazahabwa indishyi y'amafaranga angana na miliyari 1 na miliyoni 709 n'ibihumbi bisaga 375.
Abanyamuryango bakiriye neza imikirize y’uru rubanza ariko bakifuza ko batazongera gushorwa mu manza.
Perezida w'iyi koperative, Jérôme Kayitare avuga ko nabo bakiriye neza imyanzuro y'urukiko bakaba bategereje ko iba itegeko bagatangira kwishyuza umutungo wabo.
Yemeza ko bashyize imbaraga mu kwirinda imanza no guhuza abanyamuryango.
Umuyobozi mukuru w'ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative RCA, Prof. Harerimana Jean Bosco avuga ko abanyereje uyu mutungo bakwiye kuwuryozwa.
Yongeraho ko nibasanga hari na bamwe bari muri komite nyobozi nshya bari mu banyereje uyu mutungo bazahita bakurwaho icyizere.
Koperative icuruza ibikoresho by'ubwubatsi ya COPCOM ifite abanyamuryango 321 ikaba yaratangiye kugira ibibazo by'imicungire y'umutungo kuva mu mwaka wa 2015.
Ifite inyubako ifite imiryango 462 yinjiza miliyoni zisaga 64 buri kwezi hakubiyemo n'ibindi byose basabwa nk'imisoro, buri munyamuryango akaba ageze ku mugabane shingiro wa miliyoni zigera kuri 30.
Jean Paul Turatsinze
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru