AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

KOADU igiye kwitabaza urukiko rw'ibanze ngo rutambamire cyamunara

Yanditswe Jul, 26 2019 13:34 PM | 9,286 Views



Urukiko rw'ubucuruzi rwafashe umwanzuro w'uko ikirego kijyana n'itambamirwa rya cyamunara y'ingwate ya Banki y'Abaturage yari iteganyijwe kubera mu karere ka Rubavu, cyatangwa mu rukiko rw'ibanze rw'aho iyo ngwate iherere, bityo urukiko rw'ubucuruzi ruvuga ko ibyo gutambamira iyo cyamunara bitari mu bubasha bwarwo.

Koperative Dukundumurimo KOADU y'ababazi b'inka ikorera mu Karere ka Rubavu, ku itariki ya 19 z'uku kwezi kwa Nyakanga yari yari yagejeje ikirego cyihutirwa ku rukiko rw'ubucuruzi, gisaba gutambamira cyamurana y'ingwate ya Banki y'Abaturage y'u Rwanda, kubera umwenda KOADU yari ifitiye iyo banki usaga miliyoni 250, ingwate abanyamuryango ba KOADU bavuga ko yatanzwe mu buryo bw'amanyanga.

Ku isaha ya saa mbiri ni bwo urubanza rwaburanishijwe, hafatwa umwanzuro ko rusomwa saa yine, ari na bwo cyamunara yagombaga kuba. 

Urukiko rw'ubucuruzi mu gusoma urwo rubanza, rwanzuye ko ikirego cyarushyikirijwe kizashyikirizwa urukiko ingwate iherereyemo.


Perezida wa Koperative KOADU Musabyimana Nyarubisi Bertin yavuze ko bagiye kugeze ikirego mu rundi rukiko.

Yagize ati ''Nyuma y'umwanzuro w'urukiko utubwira ko urukiko rw'ubucuruzi rudafite ububasha bwo kuburanisha ikirego twatanze, ubu tugiye gutanga ikirego mu rukiko rw'ibanze rwa Rubavu gitambamira iyo cyamunara, kuko ni ho umutungo uherereye nk'uko amategeko abiteganya.''

Iyo cyamunara yari yahuruje abaturage biganjemo abanyamuryngo ba koperative KOADU mu karere ka Rubavu. Mukanoheli Beata yagize icyo avuga nyuma y'umwanzuro w'urukiko rw'ubucuruzi:

Na ho Mukanoheli Beata, umunyamuryango ati ''Umuhesha w'inkiko yahawe assignation ko agomba kwitaba urukiko saa mbiri za mu gitondo, kuba atitabye nkeka ko yashakaga guca ruhinga nyuma akaza guteza cyamunara imitungo y'abaturage, kandi n'ubwo ashaka guteza cyamunara iri bagiro, ni ingwate ya banki populaire kandi numva ari yo ifite uburenganzira bwo guteza cyamunara ingwate yayo kuko twemera ko dufite ideni ryayo.''

Cyamunara yari iteganyijwe kuba kuri uyu wa 4 mu masaha ya saa yine, yahise yimurirwa ku itariki ya mbere z'ukwezi gutaha kwa Kanama.

Koperative KOADU yashinzwe mu 2009, mu 2012 itangira kubaka ibagiro ryagommbaga kurangira mu 2015 ariko nk'uko bigaragara muri raporo y'ikigo cy'amakoperative byaje kugaragara ko harimo ibibazo by'uburiganya mu itangwa ry'amasoko y'imyubakire y'iryo bagiro, hanyuma mu 2016, RCA ihagarika komite yayoboraga iyo koperative hatorwa indi, ari nayo yatangiye gukurikirana mu nkiko abateje ibihombo muri iyo koperative.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage