Yanditswe Aug, 01 2021 17:57 PM | 71,335 Views
Nyuma y’uko hashyizweho umuvugizi wa Guverinoma utari
umuminisitiri ndetse ku nshuro ya mbere Perezidansi ya Repubulika y’u Rwada
igabwa umuvugizi, abanyamukuru n’abandi bakurikiranira hafi ibya Politiki, baravuga ko iyi ari inkuru nziza mu bijyanye
n’ itegeko ryo kubona amakuru.
Kuri wa 31 Nyakanga 202, ibiro bya Minisitiri w'intebe byatangaje ko inama y'abaminisitiri yateranye ku italiki 30 Nyakanga 2021, yagize Yolande Makolo umuvugizi wa guverinoma muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'ubutwererane, na Nyombayire Stephanie umuvugizi muri Perezidansi ya Repubulika.
Bamwe mu banyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda, bavuga ko kenshi byagoranaga kubona amakuru igihe cyose bayashakiye mu nzego nkuru z'igihugu, ariko ko kuba hashyizweho abavugizi bihariye haba kuri guverinoma muri Minisiteri y'ububanyi n'amahanga n'ubutwererane no muri Perezidansi ya Repubulika y'u Rwanda, bitanga icyizere mu kubona amakuru mu buryo bworoshye kandi bwihuse.
Albert Baudouin Twizeyimana, umuyobozi Paxpress yagize ati “Kiriya cyemezo ni icyemezo nkatwe abanyamakuru twakiriye neza, cyane ko mbona ari icyemezo gishyira mu bikorwa itegeko ryo kubona amakuru ryo muri 2013, ndetse nkaba nsaba ko binakwiye nk'urwego rwa perezidanse umuntu ushinzwe itangazamakuru yagira umunsi runaka tuvuge nk'umwe mu cyumweru yavugana n'itangazamakuru, ukaba uzwi.”
Oswalidi Mutuyeyezu ukorera Radio na TV10 we avuga ko ''Buriya abanyamakuru byajyaga bituvuna ikibazo cyose ukeneye ko guverinoma ivugaho, ugahamagara minisitiri w'ububanyi n'amahanga, amakuru yo muri peresidanse iteka twabaga dutegereje ko duhura na perezida mu kiganiro n'abanyamakuru, ubwo hagiyeho press secretary ntekereza ko nawe ubwe azajya yibwiriza igihe wenda abona hari amakuru aduhe itangazo rigenewe abanyamakuru, nawe ashobora guhamagaza abanyamakruu akaduha press briefing, twavuga yuko batworohereje akazi.''
Gonzague Umuganwa, Umunyamakuru wa Rwanda Dispatch we yagize ati ''Kubera ko umunyamakuru atagera kuri perezida isaha iyo ariyo yose, ariko ushobora kuvugisha umuvugizi kandi we agera kuri perezida cyangwa we aba azi igikorwa runaka umukuru w'igihugu yakoze cyangwa yitabiriye gifite akamaro, akanakimenyesha abanyamakuru byihuse.''
Hari n'abandi banyamakuru kandi bifuzako abo bayobozi bazitwara mu buryo bworohereza abanyamakuru ku bageraho kugirango babahe amakuru bityo n'inkuru batara zibashe kugera ku baturage ku gihe.
Umwalimu muri Kaminuza y'u Rwanda, Jean Pierre Uwimana yemeza ko uburyo amakuru asanzwe atangwamo mu nzego za leta, ku ruhande rumwe wasanganga adahagije ariko uburyo bwashyizweho butanga icyizere cyo kubona amakuru yazafasha mu bushakashatsi no mu iterambere ry'abaturage.
Ati “Ntabwo bihagije icyo nshaka kuvuga ni iki? Buriya twari dukwiye kubona nk'amakuru ya buri cyumweru, ya buri munsi ava muri izo nzego kuko perezidanse ni urwego rukomeye twakabaye tumenya impumeko ya buri munsi, mu bushakashatsi byajya binatworohera, burya amakuru yose agira akamaro mu iterambere ry'abaturage.''
Impuguke muri Politiki akaba n'umwarimu muri Kaminuza, Dr Ismael Buchanan yemeza ko kuba hashyizweho urwo rwego bizafasha mu kugaragaza amakuru ya nyayo, agaragaza isura y'igihugu mu Rwanda no mu mahanga, no gukurikirana uko amakuru atangwa bizanatuma abantu bagira amakuru ku bikorwa guverinoma igenda ikora.
“Ugomba kumenya ko burya isura y'igihugu ari ikintu gikomeye cyane, kutayisigasira rero buri wese ashobora kuyikoresha icyo ashaka bitewe n'ikoranabuhanga, itangazamakuru cyangwa se ubundi buryo buriho. Hari amakuru aba akeneye ko agera hanze akaba yahagerera ku gihe buriya ni uko igihugu kigenda cyiyubaka iyo amakuru atangiye ku gihe kandi iyo nta makuru abantu bafite, n'adatangiwe ku gihe burya biba bibaye ikibazo gikomeye.''
Itegeko ryemerera abantu kubona amakuru Access to Information Law ryasohotse mu igazeti ya Leta muri 2013, risaba inzego za leta n'iz'abikorera bifite aho bihuriye n'inyungu z'abaturage, kugira urwego n'abantu bashinzwe gutanga amakuru mu rwego rwo gukorera mu mucyo.
Bienvenue Redemptus
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru