Yanditswe Apr, 09 2019 18:37 PM | 7,916 Views
Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru binyuranye byo
mu Rwanda n’ibyo mu mahanga bibutse abanyamakuru bagenzi babo bishwe muri
Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.
Ni igikorwa cyabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka rwahereye ahazwi nka Car Free Zone, berekeza muri Camp Kigali.
Impamvu bahereye muri aka gace ni uko ari ho Perezidansi ya Repubulika yakoreraga kuri Leta ya Habyarimana. Hafi yaho kandi hakoreraga Radio RTLM, ku ruhande rumwe ahandi hari Radio Rwanda byose byagize uruhare rukomeye mu gushishikariza abaturage kwica Abatutsi.
Solange Ayanone wakoreraga Radio Rwanda na Sam Gody Nshimiyimana wandikiraga ikinyamakuru Kiberinka, basanga iki gikorwa cyo kwibuka abanyamakuru ari ingirakamaro.
Muri Camp Kigali ahasorejwe uru rugendo ni ho hakomereje ibiganiro byibanze ku ruhare rw’itangazamakuru muri Jenoside yakorewe Abatutsi no mu kubaka u Rwanda rwa nyuma yaho. Ni ibiganiro byagaragaje ko umunyamakuru agomba kwitwararika kandi akubahiriza amategeko agenga umwuga.
Ubwo u Rwanda rwibukaga ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi, Inama nkuru y'itangazamakuru yashyize hanze urutonde rw'abanyamakuru 53 bakoreraga ibitangazamakuru bigera kuri 20 bari bamaze kumenyekana ko baguye muri Jenoside. Abenshi muri bo ni abakoreraga ikigo cya Leta cy’itangazamakuru, ORINFOR.
Inkuru ya Bosco Kwizera
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru