AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

Abanyamahanga bitabiriye siporo rusanze basanga ikwiye kugera no mu bindi bihugu

Yanditswe Jul, 07 2019 14:43 PM | 11,178 Views



Abanyamahanga batuye mu Rwanda ndetse n'abahatembera, bitabiriye siporo rusange bahamya ko ari gahunda nziza ikwiye gusakara no mu bindi bihugu.

Mu mihanda imwe y’Umujyi wa Kigali iba ikomye ku binyabiziga bikoresha moteri, ni ho uhita uhura n’ingeri zinyuranye z’abari muri siporo rusange imenyerewe nka car free day.

Abana, abasore n’abakuze, abanyarwanda n’abanyamahanga bakomeje kwitabira iyi gahunda.

Zeken Gurdnmon ukomoka mu Buhinde na Suzan wo muri Singapore, ni bamwe mu bitabiriye siporo rusange yabaye kuri iki cyumweru, basanga ikwiriye no kugera iwabo kuko ifasha kubungabunga ubuzima.

Gurdnmon ati “ Bifasha  umuntu kumererwa neza kubera imyitozo ngororamubili, kuza hano n'amaguru ku cyumeru n'umuryango wawe nabyo ni iby’ingenzi, iwacu mu Buhinde sports irakorwa, ariko kutabisikana n'imodoka ukaza gukora imyitozo nk'iyi, ni igitekerezo cyiza umuntu yasangiza igihugu cye”

Suzan ati “Nifuje kwifatanya n'abaturage ba Kigali gukora imyitozo nk'iyi kandi ni byiza, ikirere ni cyiza abantu beza, ahantu hose haratoshye ibi bitanga ubuzima bwiza, ikindi birashimisha iyo umuntu yifatanyije n'imbaga aho buri wese aba ashaka gukora.”

N'ubwo siporo rusange iba ku cyumweru cya mbere n'icya gatatu cya buri kwezi, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Busabizwa Parfait avuga ko bifuza no mu cyumweru cya kabiri n'icya kane yajya iba mu tugari twose, kuko byafasha n’abakuze kuyitabira.

Ati “Ikindi twifuza ni uko icyumweru cya kabili n’icya kane hajya hakorwa sports mu tugari igihe car free day itabaye kugira ngo sports ikomeze kwegera abantu aho batuye mu rwego rwo kongera umubare w'abakora sports cyane cyane nk'abakuze badashobora kujya kure.”

Abitabiriye siporo rusange nyuma y’imikino ngororamubiri, banapimwa indwara zitandura ndetse bakagirwa n'inama zuko bakwitwara kugira ngo bagire ubuzima buzira umuze.

Dr Rwagasore Edson Umukozi mu Kigo cy’Igihugucy’ubuzima (RBC) ushinzwe gukurikirana bene izi ndwara avuga ko kwitabira kuzipimisha kwa muganga bikiri hasi ku buryo iyi gahunda ya siporo rusange na yo hari icyo ifasha.

Ati “Ubwitabire bw'abantu ntabwo ari bwinshi, ugereranyije mu bitaro bitandukanye, ikaba impamvu duhora dukangurira abantu kwibuka kwita ku buzima bwabo ni yo mpamvu twabegereje iyi service kugira ngo babone ayo mahirwe ku badashobora kujya ku bitaro. Na none iyo dusanze hari umuntu ufite ikibazo, tumwohereza ku kigo nderabuzima kimwegereye kugira ngo akurikiranwe.”

Iyi siporo rusange, yatangijwe n'umujyi wa Kigali ku wa 29 Gicurasi 2016, kubera ubwitabire iza kongererwa aho ikorerwa hagera kuri hane, ndetse n’inshuro ziba 2 zivuye kuri 1 mu kwezi.

Abantu bagera ku bihumbi bitanu bitabira iyi gahunda bafite intego yo kubaka umubiri binyuze muri siporo, na ho abarenga 300 bakisuzumisha indwara zitandura kuri buri site yakoreweho siporo.

Faradji NIYITEGEKA




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize