Yanditswe Jan, 19 2022 18:08 PM | 14,063 Views
Bamwe mu banyamahanga baza kwivuriza mu Rwanda, bashimye intambwe urwego rw'ubuvuzi rumaze gutera mu gihugu ari na yo mpamvu ituma bahitamo kuza kuhivuriza, by'umwihariko bishimira abaganga b'inzobere ndetse n'ibikoresho bigezweho mu buvuzi bahasanga.
Mohammad Jamilur Rahman ukomoka mu gihugu cya Bangladesh, avuga ko afitiye icyizere ubuvuzi bwo mu Rwanda.
Yagize ati "Ni byiza cyane nkunda imitangire ya serivisi y'ubuvuzi ku barwayi bafite imikorere iri kuri gahunda, nashishikariza abantu gusura u Rwanda kwirebera ibikorwa by'ubuvuzi bihari."
Salim Kamal wo mu Buhinde we yagize ati "Kubona serivisi hano biroroshye kurusha mu bindi bihugu byo mu karere aho bitinda, icyo mbona hano barihuta mu mikorere akaba ari kimwe mu byo nkundira u Rwanda. Hatewe intambwe mu bikorwa remezo."
Mu rwego rwo kurushaho gutanga serivisi nziza ku bagana ibitaro harimo n’abanyamahanga, ibitaro byitiriwe Umwami Faysal byaravuguruwe ndetse binongerwamo ibikoresho bigezweho mu buvuzi.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa by'ubuvuzi muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr. Corneille Killy Ntihabose avuga ko mu Rwanda hari byinshi birimo gukorwa kugira ngo intego yo kubaka ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi igerweho.
Mu Rwanda abikorera na bo bahagurukiye gushora imari mu rwego rw’ubuvuzi, ndetse bakaba baranatangiye kwakira benshi mu banyamahanga baza kwivuriza mu Rwanda..
Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa amavuriro ya leta 1725 n’ay'igenga 315, ku buryo yose hamwe yakiriye abarwayi b'abanyarwanda n'abanyamahanga basaga Miliyoni 18 muri 2020, harimo abasaga Miliyoni imwe bakiriwe n’amavuriro y'igenga.
Bosco Kwizera
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
1 hour
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
2 hours
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
2 hours
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru