AGEZWEHO

  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...
  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...

Abanyacyubahiro banyuranye baritabira umuhango wo gutanga ibihembo byo kurwanya ruswa

Yanditswe Dec, 09 2019 10:20 AM | 950 Views



Kuri uyu wa Mbere mu Rwanda harabera umuhango wo gutanga ibihembo bihabwa indashyikirwa mu kurwanya ruswa. Ni ibihembo bizwi nka Anti-Corruption Excellence Award, bikaba bitegurwa n’Igihugu cya Qatar gifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha (UNODC).

Ikinyamakuru Gulf Times cyo muri Qatar,  kivuga ko muri uyu muhango abanyacyubahiro banyuranye bitabira uyu muhango barimo Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Amir Sheikh Tamim bin Hamad al-Thani, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, Perezida wa Namibia Hage Geingob, Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, Perezida wa FIFA Gianni Infantino, Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Umuryango w’Abibumbye, Amina J Mohamed n’abandi banyacyubahiro.

Kuba ibi bihembo bigiye gutangirwa mu Rwanda, biri mu rwego rwo kuzirikana uruhare rwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kubera  imbaraga zikomeye yashyize mu kurwanya ruswa, zirimo gushyiraho amategeko agamije guhana iki cyaha.

Muri ibi bihembo harimo igihabwa uwageze ku bikorwa by’indashyikirwa, abahanze udushya, abarimu n’abashakashatsi n’urubyiruko.

Ni ku nshuro ya 4 ibi bihembo bigiye gutangwa, umwaka ushize bikaba byarabereye muri Malaysia.

Jean Claude NDAYISHIMYE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura