AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Abanya-Kenya baba mu Rwanda basabye ko uzatorwa yazahanira iterambere ry’umuryango wa EAC

Yanditswe Aug, 09 2022 19:08 PM | 103,897 Views



Abanya-Kenya baba mu Rwanda bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu, aho basabye uzatorwa kuzarushaho guharanira iterambere ry’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Byari ibyishimo ku banyakenya baba mu Rwanda ubwo kuri uyu wa kabiri bari bamaze guhitamo uwo bifuza ko azayobora igihugu cyabo, mu gihe cy’imyaka 5 iri imbere.

Jackie Lumbasi yagize ati "Icyifuzo cyanjye ni uko uwo twatoye azadukorera akazi keza agakorera neza abanya Kenya. Njye nk’Umunyamuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ndifuza ko uzatsinda azakomeze ubu bumwe bw’Umuryango wacu. Uzaza ari umushyitsi yakirwe neza."

David ANJICHI Maganga we yagize ati "Ndifuza ko yibanda kuri uyu muryango akomeze kuzana ituze kuko nkatwe tuba kure y’iwacu, bituma nta tandukaniro kugira umuyobozi ufatanya n’abandi bayobozi bo mu karere kuko uburyo bafatanya n’ingenzi."

Uhagarariye by’agateganyo Ambasade ya Kenya mu Rwanda, Ambasaderi Philip Mundia Githiora asanga Kenya n’u Rwanda ari nk’abavandimwe basangiye byinshi.

"Kenya n’u Rwanda navuga ko ari abavandimwe bitewe n'uko umubano wacu mu bubanyi n’amahanga watangiye kera, ibihugu byacu byombi bikibona ubwigenge ndetse ugenda ukura ugira imbaraga, dukomeje kuwuteza imbere mu nyungu z’abaturage bibihugu byacu byombi dufitanye ubuvandimwe rwose hagati y’u Rwanda na Kenya."

I Kigali, abasaga igihumbi nibo bari bategerejwe kuhatorera ku bihumbi 10 by’abanya Kenya baba mu Rwanda.

Ibiro by’itora byo mu Rwanda ni ibya 3 nyuma ya Doha muri Qatar na Kampala muri Uganda, mu kugira umubare munini w’abatora.


Bosco Kwizera




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize