Yanditswe May, 10 2020 23:29 PM | 9,531 Views
Kuri munsi mpuzamahanga w’ababyeyi b'abagore, “Mothers Day” Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yagaragaje ko umubyeyi w'ukugore ari umuntu urangwa no kurengera abo yibarutse ndetse agahora ashishikajwe n’ineza yabo muri rusange.
Ku rundi ruhande, Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye bashimangira ko uruhare rwa nyina w’umuntu ari ndasimburwa.
Mu buryo butandukanye bw’itumanaho abatuye isi n’abanyarwanda by’umwihariko, kuri uyu wa 10 Gicurasi, biriwe basingiza ibigwi ny'umubyeyi w'umugore.
Uretse kwifuriza abantu uyu munsi, ku rukuta rwe rwa Twitter, Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yashimangiye ko kwita kubo yibarutse no kubarengera biri mu ndangagaciro z'umubyeyi w'umugore.
Ati “Ubusanzwe, kuko umubyeyi w'umugore atanga ubuzima,mu ndangagaciro ze ashishikzwa no ku kurengera, guhumuriza ndetse no kunezeza abo yabyaye, ari na bo bafite agaciro mu maso ye kurusha ikintu icyo aricyo cyose.”
Musaniwabo Alice arimo kwita ku bana be 2 b'abahungu umwe afite imyaka 5 undi afite 3.
Ni abana yabyaye nyuma y'imyaka 8 yarabuze urubyaro. Avuga ko nk'umubyeyi ashimishwa no kubona akikijwe na bo.
Ati "Uyu munsi kur i jye ni ibyishimo ntabona uko ngereranya kubera Imana yampinduriye izina nitwaga ingumba ariko ubu ndi nyina w'amahanga, murabibona amahanga arangose imbere yanjye, iburyo n'inyuma ndagoswe, meze neza ndashima Imana. Ubwo rero ibyo ni iby'igiciro gikomeye kurijye, nabwira imiryango itarabona urubyaro muhumure namwe muzabyara."
Ihohotera ryo mu miryango ndetse n'isenyuka ry'ingo nyishi ryatumye hari ababyeyi n'abagore basigirwa inshingano zo kwita ku bana ku buryo bamwe muri bo bemeza ko ibi bitabaciye intege.
Muhongerwa Marine utuye mu Karere ka Gasabo yagize ati "Umunsi wanjye nywutangira nita ku bana ibyo abana bakeneye nkabyuka mbibatunganyiriza, ngakora isuku mu rugo narangiza nkajya gushakisha ibirebana n'imibereho.
Bamwe mu rubyiruko bemeza ko hari impamba ikomeye y'inama bavanye kuri ba nyina ku buryo zabaherekeje mu buzima.
Harerimana Savio utuye muri Gasabo ati "Jyewe inama nakuye kuri mama ntazibagirwa ni uko ngomba gukora kugira ngo nanjye nzagire icyo ngeraho sinzibe kandi nsinzabe imbwa kandi ntazambone nangara mu muhanda."
Umuhanga mu birebana n'ubumenyamuntu Leonard Kagemanyi avuga ko ababyeyi b'abagore hari ubwenge bushingiye ku marangamutima bagira kurenza abagabo bitewe nuburyo barezwe.
Ati "Umugore yumva ibintu vuba icyo bita mu ndimi z'amahanga intuition kurusha umugabo, umugabo aba ashaka kwerekana ikintu kinyuze mu busesenguzi burebure cyane kandi wagombye kucyumva vuba. Amarangamutima ye yaba afite ireme kurenza ay'umugabo kandi bigaturuka na ho umuntu yabaye, n'uburere waba warahawe. Urumva rero iyo hari ubwuzuzanye hamwe n'umugabo uwo mugore ufite ayo marangamutima asobanutse kurusha ay'umugabo. Mu rugo habamo amahoro kuko habamo ukuntu ko kwihanganirana kuko umugore yihangana cyane kurusha umugabo hanyuma abana bakuriye muri uwo muryango wo kuzuzanya bagira icyo na kwita uburere bwiza."
Uyu munsi mpuzamahanga w'ababyeyi b'abagore “MothersDay” watangiriye muri Americlka utekerejwe n'uwitwa Jarvis Anna ubwo yari amaze gupfusha nyina mu 1908 akavuga ko nyina yari yarifuje ko uyu munsi ushyirwaho.
Bosco KWIZERA
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru